sangiza abandi

Perezida wa Sena Dr. Kalinda  yitabiriye inama muri Pakistan

sangiza abandi

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yageze i Islamabad muri Pakistan, aho yitabiriye inama y’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko, iteganyijwe hagati ya tariki 11-12 Ugushyingo 2025.      

Ni inama yitezweho kuba umwanya w’ibiganiro no gusangizanya ubunararibonye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu.

Abayitabiriye baturutse mu bihugu 45 birimo ibyo  muri Arabia Saoudite, Somalia,  Malaysia, Palestine, Algeria, Barbados, Azerbaijan, Uzbekistan, Kenya, Tajikistan, Morocco, Maldives, Serbia, Philippines, u Rwanda n’ibindi.

Iyi nama izaba iba igendera ku nsanganyamatsiko igira iti “ Amahoro ,umutekano n’iterambere.”

Iyi nama yateguwe na Sena ya Pakistan, izahuza abagize Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bitandukanye.

Muri iyi nama, abayitabiriye bazagirana ibiganiro by’uburyo hashyirwa imbaraga mu bufatanye mu bibangamiye inteko Zishingamategeko ndetse na Dipolomasi.

Photos:

[fluentform id="3"]