sangiza abandi

Perezida wa Sénégal yagiranye inama n’abagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda

sangiza abandi

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yitabiriye ibiganiro bigamije kugaragaza amahirwe ibihugu byombi byakoranamo mu kwagura ishoramari, ubuhahirane no kubyaza umusaruro ubucuruzi n’ubukerarugendo bifitanye isano na siporo.

Ibi biganiro byabereye kuri Kigali Golf Resort & Villas, kuri uyu wa Gatandatu, byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’abahagarariye Guverinoma ku mpande zombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda , Minisitiri wa Siporo, Uw’Ibidukikije n’Umuyobozi w’Urwego ry’Igihugu rw’Iterambere, RDB
.
Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda n’iki gihugu bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubuzima, ubuhinzi n’Ubworozi, imikorere y’amagororero niterambere, n’icyerekezo 2050 .

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro zishyigira umuturage.

Yagize ati ” U Rwanda na Sénégal bisangiye indangagaciro imwe yo gushyira abaturage ku isonga, gutanga ibisubizo no kugendera ku cyerekezo gihamye cy’iterambere.

Ibiganiro byacu uyu munsi bishimangira umuhate wo gushyira mu bikorwa aya masezerano.”

Yakomeje ati “Tunasangiye intego yo kwigira k’umugabane, biyobowe n’ubuyobozi bubazwa inshingano n’iterambere ridaheza.”

Perezida Diomaye azarusoza ku munsi w’ejo , aho biteganyinyijwe ko azahita yerekeza i Nairobi muri Kenya .

Photos:

[fluentform id="3"]