Muri iki gitondo, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Perezida Diomaye Faye yeretswe amashusho y’ubuhamya bugaragaza ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko umugambi wayo wateguwe n’uko washyizwe mu bikorwa ndetse n’ingaruka za Jenoside.
Yanasangijwe urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda mu myaka 31 ishize.
Perezida wa Sénégal yanakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye, bagirana ibiganiro mu muhezo.
Ku munsi w’ejo nibwo Bassirou Diomaye Faye, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.











