sangiza abandi

Perezida wa Togo yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azitabira inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikiriyeri izwi nka ‘Nuclear Energy Innovation Summit’.

Perezida Faure Essozimna yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi, yakirwa ku kibuga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Uyu mukuru w’igihugu cya Togo yatangiye uruzinduko mu Rwanda, ndetse biteganyijwe ko azitabira inama mpuzamahanga ihuza abayobozi, inzobere, n’abashoramari, yiga ku guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za kirimbuzi (nuclear energy) nk’igisubizo mu gutanga amashanyarazi atangiza ikirere kandi adahenze.

Inama ya NEISA izaba kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre, ikazahuriza hamwe abayobozi b’ibihugu, impuguke, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu, bagamije kuganira ku buryo Afurika yakwihutisha ikoreshwa ry’ingufu zikomoka kuri kirimbuzi nk’igisubizo ku ibura ry’amashanyarazi ndetse n’ikorwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije.

Mu butumwa NEISA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti ” Twishimiye gutangaza ko Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, azitabira Inama Mpuzamahanga y’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga ku Ngufu za Nukiriyeri muri Afurika (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa).”

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yaherukaga kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku wa 21 Mata 2025, aho yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku mubano w’ibihugu byombi n’inshingano nshya yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.

Mu 2024, yari yanitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame byabaye ku wa 11 Kanama.

Photos:

[fluentform id="3"]