sangiza abandi

Police y’u Rwanda iraburira abakora ibyaba byambukiranya imipaka

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yibukije abishora mu bucuruzi butemewe, magendu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka ko bihanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, nyuma y’isanganya yabereye mu karere Ka Rubavu abakoze icyaha bagasha kurwanya abacunga umutekano.

Ku wa mbere, tariki ya 7 Ukwakira, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Rusiza, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, hari abakora ubu bucuruzi bateje akavuyo, nyuma y’uko babafashe basiga magendu zabo biruka basubira inyuma aho bari bavuye muri DRC.

Bamaze kugerayo barikusanyije bashaka kugaruka kugirango batware ibyabo, baje batera amabuye banitwaje intwaro gakondo n’uko Polisi irasa hejuru ishaka kubatanya ariko baranga baguma batera amabuye aribwo Polisi yarasaga umwe muri bo arapfa.

ACP Rutikanga yashimangiye ko bene ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka na magendu binyuranyije n’amategeko ndetse bishobora kuba intandaro y’ibindi byaha n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, nko gucuruza ibiyobyabwenge no gushaka kugirira nabi Abanyarwanda. 

Yashimye kandi uruhare abaturage bagira mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, abashishikariza gukomeza ubufatanye mu kurwanya magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha ndengamipaka.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]