sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi 22 bateza umutekano muke ahazwi nka Sodoma

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, yataye muri yombi abantu 22 bakekwaho ibikorwa birimo uburaya, ubujura no guteza umutekano muke.

Abatawe muri yombi bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagari ka Kanserege, Umudugudu wa Marembo ahazwi nka Sodoma, hagati ya tariki 5 na 6 Nyakanga 2025, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko umukwabu wo gufata aba bantu, wakozwe nyuma yuko abatuye muri aka gace bakunze gutaka ikibazo cy’abateza umutekano mucye harimo n’ubujura.

Yagize ati “Bafashwe nyuma yaho abaturage batuye muri aka gace batahwemye kugaragaza iki ikibazo ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo, ibikorwa by’uburaya bihabera dore ko indaya zihari ari izo zicumbikira abajura.”

CIP Gahonzire yihanangirije abijandika mu bikorwa bibuza abandi umutekano nk’ubujurura, ashimangira ko Inzego z’umutekano zitazabihanganira na gato

Ati “Inzego z’umutekano ziriteguye kandi ziri maso, nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage turabagira inama yo kureka gukora ibyaha.”

Mu rwego two gufatanya n’abaturage kwicungira umutekano, Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi bibangamira umutekano n’ituze byabo, imaze iminsi ita muri yombi abantu bakekwaho ibikorwa nk’ibi byumwihariko ubujura bumaze iminsi butakwa na benshi mu Mujyi wa Kigali.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]