Ku wa 13 Mata 2026, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’Igihugu hamwe n’abahagarariye imitwe ya politiki bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa ngarukamwaka cyibutsa cyane cyane abanyapolitiki bagize ubutwari bwo kurwanya ivangura n’akarengane, bakicwa babizira.

Hashyizwe indabo ku Rwibutso rwa Jenoside ruri ku i Rebero
Mu ijambo rye, Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), Dr. Frank Habineza, yavuze ko tariki ya 13 Mata ari umunsi wihariye wo kuzirikana abanyapolitiki bishwe bazira guharanira ukuri no kurwanya ikibi. Yavuze ko politiki igenderwaho mu gihugu ari ishyira imbere inyungu z’Abanyarwanda bose.
Yagize ati “Politiki tugenderaho uyu munsi, ari na yo y’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, yigisha abayoboke bayo gukorera hamwe mu nyungu z’Abanyarwanda bose.”
Dr. Habineza yashimangiye ko Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki rikomeje guharanira politiki yubaka, idaheza kandi iha agaciro buri Munyarwanda.
Yanagarutse ku Banyarwanda bakiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi ku Isi, abasaba kwitandukanya n’ababakumira gutaha, kubera uruhare mu byaha bya Jenoside.
Ati “Turabasaba kwitandukanya n’ababagize ingwate banga gutaha kubera ibyaha basize bakoze, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Dr. Frank Habineza yanasabye urubyiruko gukomeza kuba maso no kwirinda icyarurangaza cyangwa se icyarucamo ibice.
Ati “Urubyiruko rugomba kugira ubushishozi buhagije, rukirinda uwari wese washaka kurwinjizamo amacakubiri.”
Yasoje avuga ko Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki rizakomeza guteza imbere politiki irangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere ridaheza, hagamijwe gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye







