Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya East African Univertsity Rwanda (EAUR), Prof. Kabera Callixte, yasabye abasoje amasomo muri iyi kaminuza, kwiga kubyaza imbogamizi bahura nazo mo amahirwe yabateza imbere.
Ni ibyo yagarutseho mu butumwa yagejeje ku banyeshuri 531, basoje amasomo mu mashami atandukanye muri iyi Kaminuza ya East African Univertsity Rwanda (EAUR).
Ni mu birori biryoheye ijisho byabereye kuri Stade ya Nyagatare ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, byitabiriwe n’ababyeyi, abarezi, abayobozi mu nzego zitandukanye, afatanyabikorwa n’abandi.
Ibirori byo gutanga impamyabumenyi bibaye ku nshuro ya gatandatu, byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iyi Kaminuza imaze ishinzwe.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya EAUR, Prof. Kabera Callixte, yabwiye abasoje amasomo ko amasomo basoje abaha ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo aho kuba ibibazo ubwabo.
Yagize ati: “Intsinzi yanyu ni yo izagumya guteza izina ryacu imbere. Ubumenyi n’ubushobozi muvanye muri EAUR bubategura bihagije kugira ngo muhangane n’ibibazo musanga ku Isi y’umurimo, inshingano yanyu ni uguhindura ibyo bibazo mo amahirwe.”
Yakomeje abibutsa ko bahawe ubumenyi buhagije bubategura gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Ati” Ntitubitezeho kuba ikibazo ubwanyu cyangwa ku muryango Nyarwanda.”
Umunyeshuri uhagarariye abarangije amasomo muri EAUR, Mugabo David, yashimiye ababyeyi batumye inzozi zabo zigerwaho, anabashimira kuba ari bo musingi w’ibyo bagezeho mu rugendo rw’amasomo bamazemo imyaka itatu.
Mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi harimo 521 basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor), bane basoje icyiciro cya mbere (Diploma) mu gihe abandi batandatu bize amasomo y’igihe gito bahawe impamyabushobozi (Certificate).
Mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi, 53% ni abagabo mu gihe 47% ari abagore, harimo kandi n’abanyamahanga baturutse mu bihugu umunani birimo u Burundi, RDC, Kenya, Gabon, Liberia n’ibindi.
Iri shuri riherereye mu Karere ka Nyagatare ariko rikagira ishami mu mujyi wa Kigali, ritanga ubumenyi mu mashami atandukanye arimo Itangazamakuru (Mass Communication), gufata no gutanganya amashusho (Film Making and Film Production) , Ubukerarugendo n’amahoteri (Leisure, Tourism and Hotel Management), Uburezi (Education) n’andi.
Iyi Kaminuza yatangiye mu 2015, aho imaze gushyira ku isoko ry’umurimo ibyiciro bitandatu bigizwe n’abanyeshuri barenga 2000.











