Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Israel yasuye ubusitani bw’i Goligota ahari imva ya Yesu.
Prosper Nkomezi ari muri Israel aho yitegura gutaramira, tariki ya 21 Gashyantare 2026.
Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya yageze muri iki gihugu gikora ku nyanja ya Mediterane, abanza gusura hamwe mu hantu nyaburanga hashingiye ku iyobokamana.
Hamwe muho yasuye ni Gologota, ahari ubusitani burimo imva ya Yesu, umusozi wa wa Olives aho Yesu yakundaga gusengeramo ari nawo yazamukiyeho amaze kuzuka, ndetse ahigishiriza abigiswa be gusenga isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru.
Yasuye kandi agashyamba ka Getsemani aho Yesu Kristu yasengeye isengesho rigira riti “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka”, ndetse asura ikidendezi cya Bethesda n’urukuta rw’amaganya (Western Wall).
Mu butumwa yasangije ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekeza amafoto ari muri ibi bice bitandukanye.
Yagize ati ” Ntabwo byari gusura gusa, ahubwo rwari urugendo rw’ukwemera.”
Prosper Nkomezi umaze iminsi itatu muri Israel azataramira abakunzi b’indirimbo ze mu mpera z’iki Cyumweru mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel.
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, aho yakunzwe cyane mu zirimo ‘Yanyishyuriye’, ‘Ibasha gukora’, ‘Wanyujuje’ n’izindi nyinshi.














