Ikipe ya Gor Mahia FC yo muri Kenya izakina na Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro ‘Rayon Day’ uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2026 muri Kigali Pele Stadium, yamaze kugera i Kigali.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026, ni bwo Gor Mahia yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Iyi kipe yateguye urugendo rwayo mu matsinda abiri, aho itsinda rya mbere ariryo ryamaze kugera i Kigali naho itsinda rya kabiri rikaba riri buhaguruke muri Kenya saa moya z’ijoro (Ubwo ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali) nk’uko iyi kipe yabitangaje.
Gor Mahia FC ifite igikombe giheruka cya Shampiyona ya Kenya yageze i Kigali ngo izakine na Rayon Sports kuri ‘Rayon Day’ ariko izanahaguma yitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izakinwa kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 7 Kanama 2026 mu Rwanda.
Muri CECAFA Kagame Cup, Gor Mahia izaba iri kumwe na APR FC yo mu Rwanda, Vipers SC yo muri Uganda na Garde Republicaine yo muri Djibouti mu itsinda A.
Ku ruhande rwa Rayon Sports nayo ikomeje imyitozo yitegura ‘Rayon Day’ ndetse yamaze no kwakira rutahizamu Junior Kameni iherutse gusinyisha wageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Rayon Sports yamaze no gutangaza ko ku munsi w’Igikundiro abahanzi Bull Dogg na Kitoko aribo bazasusurutsa abazitabira uyu munsi.
Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yamaze kugera i Kigali aho ije gukina na Rayon Sports FC umukino wa gicuti usoza ibirori bya Rayon Day ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2026 kuri Kigali Péle Stadium.
— Umunota (@umunotanews) July 16, 2026
Iyi kipe izaguma mu Rwanda kuko izakina CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu… pic.twitter.com/P5ltsxBiw3








