sangiza abandi

Rayon Sports amaso iyahanze Kwizera Olivier na Emery Bayisenge

sangiza abandi

Ubu ikipe ya Rayon Sports irimo gukora ishoboka byose ngo irebe ko yakwegukana Umunyezamu Kwizera Olivier uri mu Rwanda.

Nyuma yo gusoza amasezerano muri Al Kawkab muri Saudi Arabia, Kwizera Olivier ari mu Rwanda aho ubu nta kipe afite ategereje kureba ko hari iyo bakumvikana.

Nyuma yo kutanyurwa n’urwego rw’umunyezamu w’Umunya-Mali, Drissa Kouyaté baheruka gusinyisha, ubu Rayon Sports irimo kureba niba yasinyisha Kwizera Olivier maze uyu bakamusezerera nubwo banamaze kumwishyura.

Gusa mu masezerano avuga ko mu gihe ikipe itamushima yamwishyura amezi abiri y’umushahara yiyongera ku bihumbi 10 by’amadorali yahawe yo kumugura [recruitment] ubundi bagatandukana.

Amakuru UMUNOTA yamenye ni uko nta biganiro byimbitse birabaho hagati ya Rayon na Kwizera ariko abegereye Kwizera bavuga ko we atiteguye kujya muri iyi kipe mu gihe umushahara waba uri munsi y’ibihumbi 2 by’amadorali.

Si we gusa, Rayon Sports irifuza myugariro Emery Bayisenge usoje amasezerano muri Gasogi United ngo abe yazana ubunararibonye bwe mu mutima w’ubwugarizi bwa Gikundiro.

Ni mu gihe nta gihindutse Rayon Sports igomba gutandukana na Nsabimana Aimable, badashidikanya ku bushobozi bwe ariko bavuga ko hari aho atababaniye.

Rayon Sports iri kwiga ku kuba yasinyisha umunyezamu Kwizera Olivier
Emery Bayisenge usoje amasezerano muri Gasogi na we ari mu batekerejweho muri Rayon Sports

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]