sangiza abandi

Rayon Sports ikwiye amasengesho , yababarije abakunzi bayo i Muhanga

sangiza abandi

Rayon Sports iri mu bihe bitayoroheye yongeye kunganya na Mukura Victory Sports , igitego 1-1.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026 kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga, ikipe ya Mukura Victory Sports yahakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League.

Mu bakinnyi babanjemo ku mpande zombi, nta mpinduka nyinshi zigeze zibaho ku bakinnyi n’ubundi basanzwe babanzamo.

Gusa ku ruhande rwa Rayon Sports, umuzamu Kwizera Olivier yatunguranye abanzamo mu mwanya wa Mugisha Yves wabanjemo mu mikino ibiri iheruka irimo uwa Al Hilal ndetse na Al Merrikh SC.

Igice cya mbere cy’umukino cyihariwe n’ikipe ya Rayon Sports aho abakinnyi bayo bakina basatira barimo Tambwe Gloire, Fall Ngagne ndetse na Asman Ndikumana wabonaga bashaka kwiba umugono ba myugariro ba Mukura Victory Sports ariko amahirwe ntabahire.

Nta gitego impande zombi zigeze zibasha gutsinda mu gice cya mbere cy’umukino maze umusifuzi w’umukino, Mulindangabo Moise ahuha mu ifirimbi yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu kiruhuko.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Mukura Victory Sports, maze ku munota wa 46 w’umukino, Iradukunda Elie Tatou atsindira Mukura Victory Sports igitego cya mbere ku mupira w’umuterekano “Coup Franc” yateye uruhukira mu rushundura.

Ntabwo abasore ba Mukura Victory Sports bigeze babona umwanya munini wo kwishimira igitego bari batsinze kuko ku munota wa 48 Emery Bayisenge yishyuriye Rayon Sports igitego yari imaze gutsinda.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ntihagire ibasha gushyira umupira mu rushundura, nko ku ruhande rwa Mukura Victory Sports rutahizamu wayo Boateng Mensah yabonye uburyo bwiza bw’igitego asigaranye n’umuzamu Olivier Kwizera ariko umupira awutera mu maguru ya Kwizera Olivier.

Rayon Sports nayo yanyuzagamo igasatira ndetse hari uburyo yagiye ibona nkaho Sindi Paul Jesus yahinduye umupira mwiza ariko Fall Ngagne ateye ishoti, umunyezamu wa Mukura Victory Sports, Tuyizere Jean LUC awukubita ibipfunsi uvamo.

Iminota yanyuma y’umukino yaranzwe no guhagarara bitewe n’imvune za hato na hato abakinnyi ku mpande zombi bagiye bagira.

Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1.

Nyuma yo kugwa miswi ikipe ya Mukura Victory Sports yagumye ku umwanya wa 6 aho ifite amanota 26 mu mikino 15 .Ni mugihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 8 n’amanota 26.

Rayon Sports ikumbuye instinzi iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026 , Aho izaba ikina na Police FC mu mikino y’igikombe cy’ubutwari.

Rayon Sports yongeye kunganya ku mukino wa kabiri yikurikiranya

Photos:

Photos: RPL

[fluentform id="3"]