sangiza abandi

Rayon Sports iri mu bihe bibi yongeye gutakaza amanota

sangiza abandi

Rayon Sports iri mu bihe biyikomereye, yanganyije na Al Merrikh SC, ibitego bibiri kuri bibiri, ( 2-2) mu mukino w’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier league wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wagiye kuba amakipe yombi ari mu bihe bitandukanye kuko Al Merrikh SC yaherukaga kugwa miswi na APR FC bakanganya 0-0, ni mugihe Rayon Sports yandagajwe na Al Hilal SC ikayinyagira ibitego 4-0 mu mukino wa Rwanda Premier League yaherukaga gukina.

Umukino watangiye abafana ari bacye cyane muri Kigali Pele Stadium ariko uko iminota yakomeje kwicuma bagiye baza.

Igice cya mbere cy’umukino wa Rayon Sports, cyatangiye ifite ingufu nyinshi mu busatirizi cyane ko yari yagaruye mu kibuga ba rutahizamu bayo Asman Ndikumana na Fall Ngagne.

Ku munota wa munani wa Rayon Sports, yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyatsinzwe na Tambwe Gloire ku mupira mwiza yahawe na Bienvenu Joachim Vigninou ahita afungura amazamu.

Rayon Sports yakomeje gusatira ari nako irema uburyo bwinshi bubyara ibitego maze ku munota wa 32 Likau Faustin Kitoko atsindira Rayon Sports, igitego cya kabiri ku mupira mwiza cyane yahawe na Tambwe Gloire.

Al Merrikh yabaye nkikanguka itangira gusatira ariko umusifuzi Kayitare David aza gusifura ko amakipe yombi ajya ku kiruhuko cy’igice cya mbere, ikipe ya Rayon Sports iyoboye n’ibitego byayo 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu nyinshi ku ruhande rwa Al Merrikh, ishaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe.

Ku munota wa 48 Al Merrikh yaje gutsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Bachir Bangoura wahawe umupira yisanga asigaranye n’umuzamu MUGISHA Yves wa Rayon Sports maze ahita anyeganyeza inshundura.

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yaje gukora impinduka avanamo Fall Ngagne yinjizamo Sindi Paul Jesus ariko abafana bashyira amajwi yabo hejuru bagaragaza ko batishimiye icyo cyemezo.

Al Merrikh yakomeje gusatira ariko ba myugariro ba Rayon Sports bagakomeza kwihagararaho.

Ku munota wa 88 Al Merrikh SC yaje gutsinda igitego cya kabiri, ku makosa yaba myugariro ba Rayon Sports, maze kapiteni w’iyi kipe Mjtaba atera ishoti riremereye cyane umupira uruhukira mu rushundura.

Abakinnyi ba Rayon Sports babaye nkabakanguka batangira kugerageza uburyo bwinshi bw’ibitego ariko biba iby’ubusa umukino urangira amakipe yombi aguye miswi y’ibitego 2-2.

Nyuma yo kunganya na Al Merrikh, ikipe ya Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 9 aho ifite amanota 25 mu mikino 16, ni mugihe Al Merrikh yo iri ku mwanya wa 4 n’amanota 32 mu mikino 16 .

Photos:

RPL

[fluentform id="3"]