Rayon Sports FC yatsinze Police FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda ‘Rwanda Premier League’.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026, kuri Kigali Pele Stadium.
Police FC yari ku mwanya wa gatatu n’amanota 34, mu gihe Rayon Sports yo yari iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 29.
Umukino watangiye amakipe yombi ashaka gutsinda hakiri kare, akinira neza mu kibuga hagati ari nako anyuzamo agashaka uburyo bwo kugera mu rubuga rw’amahina, gusa ikipe ya Polisi ukabona ko irusha Rayon Sports.
Ku munota wa 5′, Police yagerageje gushaka uburyo, aho Byiringiro Lague yazamukanye umupira awuhereza Ndayishimiye Dieudonne uwuhinduye mu rubuga rw’amahina, ariko Ani Elijah agiye kuwushyira mu izamu agaramye uca hejuru yaryo.
Mu minota 10 ya mbere, amakipe yombi yarimo gukinira mu kibuga hagati ariko Police FC igerageza gushaka uko yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports.
Ndayishimiye Dieudonne wagize ikibazo cy’imvune gituma adakomeza gukina, yasimbuwe na Richard Kilongozi Bazombwa ku munota wa 18.
Ku munota wa 22, Police FC yagerageje uburyo, Kwizera Olivier asohoka neza ashyira umupira muri koruneri yatewe na Udahemuka Jean de Dieu ariko David Chimezie awushyize ku mutwe ujya hanze.
Ku munota wa 25, abakinnyi bahawe akaruhuko ko kunywa amazi, ibizwi nka cooling break, ku munota wa 38, Rayon Sports ibona koruneri ebyiri zikurikiranya, iya kabiri Mugisha Didier ayiteye umupira ukinwa na Bayisenge Emery awutera hanze y’izamu gato.
Ku munota wa 40′, Rayon Sports yarokotse igitego cyari cyabazwe, aho abakinnyi ba Police FC bahererekanyije neza ariko Udahemuka agiye gutera mu izamu, Kwizera Olivier aratabara.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atabashije kunyeganyeza inshundura.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ndetse Rayon Sports ihita ifungura amazamu ku munota wa 52, ku gitego cyatsinzwe na Tambwe Gloire nyuma y’amakosa yari akorewe na Simeon wa Police FC wari ushatse guhereza umupira Nsabimana.
Rayon Sports yahise ikora impinduka, Aziz Bassane asohoka mu kibuga hajyamo Richard Ndayishimiye, aza gufasha hagati mu kibuga, ibyatumye Tambwe yigira imbere.
Ku munota wa 62, Police FC yakoze impinduka, aho Iradukunda Simeon na Erekson Okoli bahaye umwanya Kwitonda Alain na Emmanuel Okwi.
Kwizera Olivier yongeye gutabara aho rukomeye, nyuma yo gufata umupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports na Kilongozi Richard ku munota wa 65.
Ku munota wa 70, bakinnyi bobgeye guhabwa akanya ko kunywa amazi mbere yo gukomeza umukino, kubera ubushyuhe bwinshi.
Rayon Sports yaje gukora impinduka hajyamo Uwumikiza Obed uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Mukura VS, asimbuye Nshyimiyimana Emmanuel. Police nayo yari yamaze gusimbuza, yinjizamo Christian Ingabire asimbuye Lague Byiringiro.
Nyuma y’iminota 90 y’umukino hongeweho indi 10. Ni iminota Rayon Sports yakinnye neza irinda izamu ryayo, ndetse inasatira ishaka gutsinda ikindi gitego.
Umukino warangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu mu mukino wari uwo kurwana inkundura utayoroheye na gato. Ni intsinzi ibonye nyuma y’iyo yakuye kuri AS Kigali, ikaba iraye ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.
Mu yindi mikino, Musanze FC yanganyije na Al Merreikh SC igitego 1-1 kuri Stade Ubworoherane.
Kuri uyu wa gatandatu, APR FC izacakirana na Kiyovu Sports muri Stade Amahoro, nyuma y’umukino wa CAF Champions League uzahuza Al Hilal na Ali Elois Lupopo.















