sangiza abandi

Rayon Sports itsinzwe kigabo, Police FC igera ku mukino wa nyuma

sangiza abandi

Ikipe ya Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari, nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa ½.

Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC Aho aya makipe yombi yari amaze iminsi buri yose ikubita agatoki ku kandi ivuga ko ishaka gutsinda uyu mukino.

Nta mpinduka nyinshi zigeze zikorwa ku bakinnyi aya makipe yombi asanzwe akoresha uretse ku ruhande rwa Rayon Sports Abed Bigirimana yagarutse mu bakinnyi 11 babanjemo , ni mu gihe ku ruhande rwa Police FC myugariro mushya wayo Isaac Eze iheruka gusinyisha imukuye muri As Kigali yabanje mu kibuga.

Iminota 15 ya mbere y’umukino yihariwe cyane na Police FC aho ubusatirizi bwayo burangajwe imbere na Ani Elijah bwageze imbere y’izamu rya Rayon Sports inshuro zigera kuri ebyiri ariko umuzamu Olivier Kwizera agakiza izamu rya gikundiro.

Iminota yakurikiyeho abasore ba Rayon Sports bakangutse batangira gusatira ariko uburyo abarimo Fall Ngagne na Asman Ndikumana babonye ntibabubyaza umusaruro.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa maze umusifuzi Celestin yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu kiruhuko cy’igice cya mbere.

igice cya kabiri cyagarukanye indi shusho ku makipe yombi, maze bidatinze Police FC ibona Coup Franc yatewe neza na Byiringiro Lague, maze umusifuzi w’igitambaro wo ku ruhande yemeza ko myugariro wa Rayon Sports, Chimanga yakoze umupira n’amaboko.

Umusifuzi Celestin yaje guhita yemeza ko ari Penaliti ya Police FC ariko biteza imvururu nyinshi mu kibuga umukino uhagarara iminota igera kuri 6 aho abakinnyi ba Rayon Sports batemeranyaga n’umusifuzi kuri iki cyemezo , binaviramo bamwe mu bakinnyi bayo barimo Emery Bayisenge kubona ikarita y’umuhondo.

Penaliti yaje guterwa maze Byiringiro Lague ashyira neza umupira mu rushundura, ku munota wa 65 w’umukino Police FC iba yanditse igitego cyayo cya mbere, abatoza ku mpande zombi, Bruno Ferry wa Rayon Sports na Ben Mousa wa Police FC bagiye bakora impinduka zitandukanye aho nko ku ruhande rwa Police FC Emmanuel Arnold Okwi, Froudouard na Christian Tiya binjiyemo basimbura, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain Bacca na Ani Elijah ni mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports yinjijemo, Didier MUGISHA na Paul Sindi Jesus basimbuye Tambwe Gloire na Tony Kitoga.

Rayon Sports yagerageje gusatira irebako yakwishyura iki gitego yari yatsinzwe ariko ba myugariro ba Police FC ndetse n’umuzamu wayo Onesme bakomeza kwihagararaho.

Umukino wakomeje ugana mu minota ya nyuma hongerwaho iminota 7 ariko irangira ikipe ya Rayon Sports itabashije kwishyura igitego yari yatsinzwe.

Police FC yahise igera ku mukino wa nyuma aho isanzeyo APR FC yawugezeho itsinze As Kigali ibitego 3-0. Umukino wa nyuma w’igikombe cy’ubutwari uteganyijwe kuba ku cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026.

Nyuma yo gusezererwa muri iki gikombe, abafana ba Rayon Sports bavuze ko banyuzwe n’imikinire y’ikipe yabo ariko bataha bakubita agatoki ku kandi bavuga ko imisifurire itagenze neza cyane kuri Penaliti yahawe ikipe ya Police FC.

Rayon Sports iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane, tariki ya 08 Gashyantare 2026 mu mukino w’umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League.

Photos:

[fluentform id="3"]