Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025.
Ni umukino utitabiririwe n’abafana benshi ugereranyije nabasanzwe baza gushyigikira Rayon Sports, binajyanye n’ibihe bitari byiza imazemo iminsi bibera abakunzi bayo urucantege.
Mu bakinnyi bari bamaze iminsi babanzamo, hari habaye impinduka aho mu izamu, Drissa Kouyate yari yongeye kugirirwa ikizere, Emery Bayisenge akagaruka mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Kapiteni Youssu Diagne.
Ni mu gihe kandi Adama Bagayogo yari yabanje kwatakishwa nka rutahizamu, Asman Ndikumana utaherukaga kukibanzamo mu gihe yari atarakira neza imvune.
Ku rundi ruhande, Aziz Bassane ntiyari ahari kubera imvune y’ukuboko yagize mu mukino wabanje batsinzwemo na Bugesera 2-1, wiyongera kuri Tambvwe Gloire na Abedi Bigirimana nabo bari mu mvune, kikaba icyuho kinini kuri iyi kipe y’ubururu n’umweru.
Uyu mukino kandi witabiriwe n’Umutoza mushya wayo Bruno Ferry wageze i Kigali ariko utaratangira inshingano.
Wayobowe na Nshimiyimana Remy Victor nk’umusifuzi wo gahati, wari wungirijwe na Habumugisha Emmanuel na Mugisha Bonheur Fabrice.
Umukino watangiye Rayon Sports iri hejuru ihererekanya neza hagati mu kibuga ndetse inanyuzamo igasatira izamu rya Gorilla FC.
Gusa wari umupira mwiza kuko na Gorilla yari ishyushye. Uumukino wagendaga Kandi wihuta kuko zombi zasatiraga n’ubwo amahirwe Gorilla FC yatangiranye ku munota wa 8 itayabyaje umusaruro.
Aha yahushije uburyo bw’igitego cyabazwe aho Irakoze Darcy yinjiye mu rubuga rw’amahina wenyine asigaranye n’umuzamu ariko ararangara ba myugariro bakiza izamu.
Rayon Sports nayo binyuze mu bakinnyi nka Sindi Paul, Asman Ndikumana n’abandi yasatiraga cyane inyuze mu mpande.
Ku munota wa 19, Sindi Paul Jesus yacomekewe umupira azamuka ku ruhande rw’ibumoso agana mu rubuga rw’amahina, ariko myugariro wa Gorilla FC Akayezu Jean Bosco amuhagarika nabi amukorera ikosa ryanamuhesheje ikarita y’umuhondo, ikaba kufura (coup franc) ya Rayon.
Yatewe neza ku munota wa 20 na Emery Bayisenge yinyana mu rushundura icya mbere cya Rayon Sports kiba kiranyoye.
Gorilla FC yagiye ku gitutu cyo gushaka kwishyura ariko na Rayon Sports ikomeza gukinana ishyaka Ryo gushaka ikindi, yanashoboraga kubona ku munota wa 26 aho umuzamu Ntagisanayo Serge wa Gorilla yakuyemo nabi uvuye muri koruneri ava Rayon bagasongamo ariko ba myugariro bagakiza izamu.
Ku munota wa 35 Nduwimana Frank yishyuriye Gorilla FC igitego cyiza cyane yatsinze acenze ba myugariro anyuze ku ruhande rw’iburyo atea ishoti ryiza riruhukira mu rushundura.
Umukino wahise urushaho kuryoha impande zombi zikinana ishayaka gusa Rayon Sports yari iri hejuru ndetse yasatiraga cyane.
Ku munota wa 38 Sindi Paul Jesus yinjiranye umupira anyuze ku ruhande rw’iburyo acenga myugariro ariko ateye mu izamu bawukuramo.
Ku munota wa 43 Rayon Sports yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Ndikumana Assuman umuzamu Serge awukuramo, asubijemo nawo awukuramo usanga Adama Bagayogo nawe asubizamo ujya mu rushundura ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ajya kuruhuka.
Mu gice cya kabiri umutoza Wungirije Haruna Ferouz wa Rayon Sports yatangiranye impinduka, akuramo Adama Bagayogo utigaragaje mu gice cya mbere, asimburwa na Habimana Yves.
Iki gice Rayon Sports yagitangiranye imbaraga nyinshi isatira kenshi izamu rya Gorilla FC yotsa igitutu abarimo n’umuzamu wari ufite igihunga cyinshi.
Rayon Sports yongeye ikora impinduka mu kibuga hagati, ikuramo Ntarindwa Aimable asimburwa na Ishimwe Fiston.
Ku munota wa 68 Rayon Sports yongeye kubona kufura (coup-franc) nziza ku ruhande rw’iburyo itari kure y’urubuga rw’amahina, iterwa neza na Ndayishimiye Richard iruhukira mu rushundura icya kabiri kiba kiranyoye.
Iki gitego cyazamuye morare mu bakinnyi b’abafana ba Rayon Sports umukino urushaho gushyuha.Cyakurikiwe n’igitutu gikomeye Rayon Sports yokeje imbere y’izamu rya Gorilla ririnzwe na Serge warukaga cyane imipira.
Umukino winjiye mu minota ya nyuma Rayon Sports iwufite mu biganza kuko yari hejuru cyane n’ubwo Gorilla yanyuzagamo ikataka ngo ishake uko yishyura ariko Rayon Sports ikomeza kuyobora umukino kugeza iwusoje.
Warangiye Rayon Sports yari ikumbuye amanota atatu, iyakuye kuri Gorilla FC, Gikundiro itsinze ibitego 2-1 byose byavuye ku mipira y’imiterekano ya kufura zatewe neza na Emery Bayisenge ndetse na Ndayishimiye Richard.
Rayon Sports yaraye bku mwanya wa 4 n’amanota 20, inganya na APR FC ifite umukino na Gasogi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025. Kuri uyu munsi kandi Etincelles izakira Police i Rubavu, ari naho umunsi ukurikira Marines izakirira Al Hilal Omdourman.
Rayon Sports FC yo Izagaruka mu kibuga ku wa 23 Ukuboza 2025, yakira Etincelles kuri Kigali Péle Stadium saa 18:30.







