Ikipe ya Rayon Sports FC yatangaje ko yasinyishije Yannick BANGALA Litombo, umukinnyi wayo mushya Ukomoka mu gihugu cy’abaguranyi cya DRC.
Uyu musore yashyize umukono ku masezerano ndetse ahita anatangazwa, kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Yisinye amasezerano y’amezi 6 ashobora kongerwa, bikaba byitezwe ko akinira iyi kipe mu gice cya kabiri ( 2nd leg) cya Shampiyona y’u Rwanda.
Bangala ashobora gukina mu mutima w’ubwugarizi, inyuma iburyo ndetse no mu kibuga hagati.Uyu musore yahawe umwambaro wa nimero 4.
Uyu myugariro w’imyaka 31,yakiniye amakipe nka Far Rabat,Young Africans ,Azam, AS Vita Club na DCMP
Iyi kipe ikomeje kwiyubaka gake gake ishakisha imbaraga izagarukana mu mikino yo kwishyura, dore ko idahagaze neza muri Shampiyona.
Iranavugwamo kandi umuzamu Kwizera Olivier wanayihozemo, ushobora gusinya amezi 6 mu gihe bakumvikana ntihagire igihinduka, akaba yatangwaza, ariko ubu bigihanzwe amaso.
Rayon Sports ya 7 ku rutonde rwa Shampiyona, iri kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe kiruta iminsi, ibindi ( Super Cup) uzayihuza na APR FC tariki 10 Mutarama 2026.
Gikundiro ikaba yizeye ko izaba yamaze kongeramo amaraso mashya dore ko isoko ry’igura n’igurishwa ribura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo rifungurwe.









