U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu .
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Ugushyingo 2025, ubwo intumwa z’ibihugu byombi, iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zahuriraga i Washington D.C.
Ibi biganiro bigamije gusuzuma intambwe imaze guterwa nyuma y’aho u Rwanda na RDC bigiranye amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena 2025.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, kuri X yavuze ko uku gusinya aya amasezerano hagati y’ibihugu byombi, azafasha gutera imbere mu bukungu, areme amahirwe y’ishoramari, Abanyarwanda n’Abanye-Congo babonemo inyungu zitaziguye kandi amahoro aboneke mu karere.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko umusaruro w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu uzashingira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’umutekano zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wari gushyirwaho umukono tariki ya 3 Ukwakira 2025, ariko icyo gihe Perezida wa RDC yarabyanze, agaragaza ko ingingo zirebana n’umutekano zigomba kubanza kubahirizwa.
Tshisekedi aheruka gutangaza ko yiteguye guhura na mugenzi we Paul Kagame i Washington, muri Amerika , mu gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu.








