Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu bukerarugendo (Rwanda Tourism Chamber), baganiriye n’abakora mu bikorwa bigendanye n’ubukerarugendo, ku buryo hanozwa imikorere.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatatu, yari iyobowe n’umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika, yahurije hamwe abakora mu nzego zitanga serivisi kuri ba mukerarugendo.
Izi nzego zirimo ba nyiri amahoteli, resitora, amacumbi y’abakodesha (apartments), utubari, utubyiniro, ibigo by’ubukerarugendo (tour operators) n’abandi.
Ni inama yari igamije kongera ubufatanye, gutanga ubumenyi, no gukangurira ba nyiri ibi bikorwa kubahiriza amabwiriza agenga uru rwego.
Iyi nama yibanze ku kuzamura ireme ry’ibikorwa by’ubukerarugendo no kunoza serivisi zitangirwa muri izi nzego, hagamijwe gushyira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu cy’icyitegererezo mu bukerarugendo bugezweho.
Jean Guy Afrika, yashimangiye ko kugira uruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo atari ukubahiriza amategeko gusa, ahubwo ari igice cy’ingenzi mu rugamba rwo guteza imbere uru rwego no gukomeza kwiyubaka nk’igihugu gishaka kwakira ba mukerarugendo kandi bashaka serivisi zinoze.
Yavuze ko u Rwanda rugamije kubaka isura y’igisubizo kuri ba mukerarugendo bifuza umwihariko, kandi kugirango bigerweho bisaba ko serivisi zitangwa mu mahoteli, utubari, resitora, n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo, bigomba kuba biri ku rwego rwo hejuru mu buziranenge n’imitangire ya serivisi.
RDB niyo ifite mu nshingano gutanga ibyangombwa byo gukora, gukomeza kugenzura no gushyira mu byiciro ibikorwa bitandukanye byakira ba mukerarugendo.
Mu gihe uru rwego rukomeje kuzamuka, RDB n’abandi bafatanyabikorwa basabye abakora muri uru rwego kurushaho kugira uruhare mu kubaka ubukerarugendo buhesha isura nziza u Rwanda haba mu bwiza, isuku, umutekano n’umuco.
Iyi nama yatanze amahirwe yo gusangira ibitekerezo, kunoza imikoranire hagati y’abikorera n’inzego za Leta, ndetse no kuganira ku mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi.
Urwego rw’ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 647 z’amadorari ya Amerika mu mwaka wa 2024. Ubukerarugendo bwakorewe muri Pariki y’Ibirunga bwihariye igice kinini cy’aya mafaranga aho bwinjije asaga miliyoni 200 z’amadorari, bukurikirwa n’ubukerarugendo bushingiye ku nama.
Amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo agize 9.8% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).










