sangiza abandi

RDB yakomoreye Château le Marara

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwakomoreye hoteli Château le Marara ndetse runemeza ko iyi hoteli yatangira gutanga serivisi zo kwakira abantu.

Kuwa   22 Nyakanga 2025, ibikorwa bya hoteli Château le Marara nibwo byatangajwe ko byahagaritswe kuko iperereza ryerekanye ko yakoraga itarabiherewe uruhushya.

Itangazo rya RDB ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, rivuga ko ” Imenyesha abantu bose ko Château le Marara yamaze guhabwa icyangombwa cyerekeranye n’ubukerarugendo kandi ubu yemerewe guha serivisi abaturage.”

RDB ivuga ko uku kwemererwa kubaye nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zibishinzwe zikomeza ko iyi hoteli yujuje ibisabwa n’amategeko n’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ngo itangire gutanga serivisi.

Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri hoteli Château le Marara,Dr Marara Christian , yabwiye Umunota ko iki cyemezo bakibonye kandi bacyakiriye neza.

Ati ” Iki cyemezo twakibonye nkuko abandi bakibonye kandi twacyakiriye neza . Ikibazo cyari cyabayeho cyari ikijyanye n’imiyoborere ( administative) . Ubu ikibazo twagikemuye.”

Dr Marara avuga ko hari ibyo basabwe kandi ko bagiye kubyubahiriza .

Amakuru yizewe umunota wamenye ni uko yahawe igihe cy’amezi atatu yo kuba ikora . Kuko bahawe uruhushya rubemerera gukora kuva tariki ya 24 Ukuboza 2025 bakazageza ku wa 31 Werurwe 2026.

Hoteli Château le Marara yahagaritswe gukora nyuma y’iminsi igarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bwa Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC na Uwera Bonnette, bwahabereye bikavugwa ko bahawe serivisi mbi.

Musemakweri na Uwera Bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho mu gihe ibirori byabo byabaga, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.

Gusa ubuyobozi bwa hoteli bwahise bugana iy’ubutabera buvuga ko abageni bakangishije hoteli ibikorwa byo kuyisebya no gukoresha uburiganya ngo batishyura amafaranga bari bari bayibereyemo.

. Gusa Dr Marara yavuze ko ibijyanye n’ikirego batanze batahita babikurikirana, bagiye kubanza kwita ku gutanga serivisi ndetse ko ubu abantu bemerewe kuzahiziriza ubunani.

Ati ” Kuva kuwa mbere turatangira gutanga serivis nkuko bisanzwe, abantu bazaze tuzabaha serivisi nziza. ”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]