Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo serivise zisanzwe zitangirwa mu ku biro byacyo aho hari izimuriwe mu buryo bukoresha ikoranabuhanga.
Mu itangazo REMA yashyize hanze yagize iti “ Ubuyobozi bw’lkigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) buramenyesha abakigana ko serivisi zatangirwaga ku biro bya REMA zizaba zihagaze.
“REMA irizeza abayigana bose ko serivisi zizakomeza gutangwa n’abakozi babishinzwe bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.”
Muri iryo tangazo ntabwo REMA yigeze ivuga igihe serivise zitangirwa ku biro zizongera kuhatangirwa gusa yavuze ko abazazikenera bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
REMA itanga zerivise zinyuranye zijyanye n’ibidukikije zirimo gutanga cyemezo cy’igenzura ry’ibidukikije, gusaba uruhushya rwo gutumiza mu Rwanda moto zakoreshejwe, ibijyanye n’Isoko rya Karubone, kwinjiza no gukoresha gazi itangiza akayunguruzo n’ibindi.
Public Notice: Temporary Suspension of In-Person Services at REMA Offices
— Rwanda Environment Management Authority (@REMA_Rwanda) May 5, 2026
Itangazo: Guhagarika by’agateganyo Serivisi zitangirwa ku biro bya REMA pic.twitter.com/EpZGkjWgTa








