sangiza abandi

REMA yizihije imyaka 20 yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyizihije isabukuru y’imyaka 20 kimaze gishyizweho, hibandwa ku rugendo rwacyo rwo kubaka igihugu cyihanganira imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibishanga no gushyiraho politiki zifasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi birori byahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, byabereye mu gishanga cya Gikondo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena 2026.

Hagaragajwe intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurengera ibidukikije no gusubiranya ibice byari byarangiritse, byangijwe ahanini n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yagaragaje ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igamije guhamagarira Isi yose gufata ingamba zihamye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka zigaragara mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ntidukeneye ibisobanuro byinshi bya siyansi kuko tubibona kandi tubibamo.”

Kabera yavuze ko nubwo u Rwanda rufite imiterere ishobora kurushaho gutuma rwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, rwahisemo guhindura izo mbogamizi amahirwe yo kubaka ubushobozi bwo kwihanganira izo ngaruka no guteza imbere iterambere rirambye.

Yagarutse by’umwihariko ku gishanga cya Gikondo, ahabereye ibirori, avuga ko ari urugero rufatika rwerekana ibyo REMA imaze kugeraho mu kurengera ibidukikije.

Ati “Ahantu turi uyu munsi ni ho hantu heza ho kwizihiriza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Iki gishanga cyari cyarangiritse, ariko ubu cyarasanwe.”

Umuyobozi wa REMA, Juliet Kabera yagaragaje umusaruro w’imyaka 20 iki kigo kibayeho

REMA yahanganye n’ibiza bikomeye

Mu kugaragaza uburemere bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Kabera yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibiza bikomeye byateje igihombo gikomeye, harimo gutakaza ubuzima bw’abantu no guhungabanya ubukungu.

Ati “Ku itariki ya 1 Gicurasi, twabuze abantu 131 kubera imyuzure n’inkangu. Ibi si imibare gusa, ni ubuzima bw’abantu bwatakaye.”

Yanakomoje ku mafaranga u Rwanda rwagiye rukoresha mu guhangana n’ingaruka z’ibiza, avuga ko hari arenga miliyoni 400 z’amadolari yakoreshejwe mu gusana ibyangiritse no kwimura abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza.

Kubera izo mpamvu, REMA yashyizeho gahunda nshya izwi nka Nationally Determined Contributions (NDC 3.0), igamije kongera ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Iyi gahunda izashorwamo asaga miliyari 15 z’amadolari, aho 60% yayo izibanda ku kubaka ubushobozi bwo kwihanganira ingaruka z’ibihe.

REMA yagaragaje ko u Rwanda rufite gahunda y’igihe kirekire yo gukomeza kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Ibyagezweho mu myaka 20

Juliet Kabera yavuze ko REMA yatangiye mu 2006 ifite inshingano zishingiye ku mategeko, politiki n’ubushake bwa Leta bwo kubaka igihugu kirengera ibidukikije.

Mu rugendo rwo kurengera ibidukikije, REMA yatangije gahunda yo gutunganya ibishanga. Ibi bikorwa byatangiriye ku isuzuma ry’ibishanga byari byarangiritse, kugena uburyo bizatunganywa no gutangira ibikorwa byo kubitunganya.

REMA kandi yashyize imbaraga mu kurwanya ihumana ry’ikirere, hashyirwaho uburyo bwo gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga no guteza imbere ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Kabera ashimangira ko ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi ryagaragaje ubushobozi bwo kugabanya ihumana ry’ikirere ndetse ari urugendo rwashyizwemo imbaraga kandi rugikomeje.

Ati “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tugabanye ihumana ry’ikirere. Ni urugendo tukirimo, ariko turugeze kure.”

Yongeyeho ko ubufatanye ari ingenzi mu kurengera ibidukikije, ashimangira ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kidashobora gukemurwa n’urwego rumwe gusa.

Yasoje agaragaza ko nubwo urugendo rugikomeje, rugaragaza icyerekezo u Rwanda rwahisemo cyo kubaka iterambere rirambye rishingiye ku kurengera ibidukikije no kwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Kabera yavuze ko urugendo rwo kurengera ibidukikije ruzagerwaho ku bufatanye n’ibigo bitandukanye
Umusaruro w’imyaka 20 REMA imaze irengera ibidukikije

Photos:

[fluentform id="3"]