Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwagaragaje ko n’ubwo hari akazi keza kenshi kakozwe mu mwaka wa 2024/2025, hari inzego eshatu zigikeneye kongerwamo imbaraga kugirango imitangire ya serivisi irusheho kugenda neza.
Ni ibyagarutsweho n’umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, ubwo yamurikira abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2024-2025.
Dr Uwicyeza yagaragaje ko nk’imikoranire itanoze y’abafatanyabikorwa mu gutanga serivise mu nzego zitandukanye iri mu bikoma mu nkokora imitangire myiza ya serivisi muri rusange.
Ahandi yagaragaje ni mu buzima, aho asanga umubare w’abaganga n’ibikoresho by’ubuvuzi bidahagije cyane cyane mu bice by’icyaro, ndetse n’ikibazo cy’uturere dutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo, ibi byose bikwiye kwitwabwaho mu mwaka utaha.
Mu mwaka wa 2025, RGB yakoze ubushakashatsi n’ubugenzuzi bugaragaza igipimo cy’Iimiyoborere mu Rwanda n’ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye.
Yakoze kandi igenzura ku mitangire ya serivisi mu nzego 50 za leta ndetse ikora igenzura n’ibarura ry’imiryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere na Fondasiyo.
Ku bushakashatsi bukorwa hagamijwe kugaragaza uko abaturage bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, ibipimo bigaragaza ko abaturage bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku kigero cya 76,7%.
Ibyiciro umunani muri 16 byakorewe isuzumwe biri hejuru ya 75%, aha harimo umutekano waje ku isonga n’amanota 92,1% naho icyiciro cy’ibijyanye na serivisi z’ubutaka, imiturire n’ibidukikije cyiza ku mwanya wa nyuma n’amanota 65,7%.
RGB kandi yakoze igenzura ry’imitangire ya serivisi mu nzego 50 za Leta zirimo ibigo bya Leta 19, ibitaro 16 n’uturere 15. Ibyavuye mu igenzura bigaragaza ko imitangire ya serivisi iri ku gipimo cya 77.80%.
Mu bigo bya Leta iri ku gipimo cya 77.90%, mu turere ikaba ku gipimo cya 76.18%, naho mu bitaro ikaba ku gipimo cya 79.20%.
Abadepite n’Abasenateri bashimye intambwe imaze guterwa mu rwego rw’imiyoborere ariko basanga hari ibikwiye kwitabwaho birimo gukomeza gushyira imbaraga mu mitangire ya serivisi mu nzego zegerejwe abaturage.
Mu bindi, harimo gushishikariza abafatanyabikorwa cyane cyane abanyamadini, imiryango mishya n’abaturage gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza, no gusaba inzego bireba gutunganya no kwegereza abaturage ibikorwa remezo by’ibanze.








