Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasabye aba ‘Agent’ ba Mobile Money (MOMO) kuba maso, bakagira amakenga ku bantu babasaba kubabikuriza amafaranga bakoresheje nimero zabo za telefoni, kuko hari ubujura bubakorerwa batabizi.
Ibi RIB yabitangaje nyuma yo kugaragara ko hari ubutekamutwe bwadutse aho abantu bohereza amafaranga ku ba agent nyuma bakabarega mu Bugenzacyaha ko bibwe telefoni zabo ndetse ko uwayibye yanabikuje amafaranga yari ariho.
RIB yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, inagaragaza ko hari abagera kuri batatu bamaze gutabwa muri yombi bagaragaweho n’aya manyanga.
Mu iperereza ryakozwe kuri ubu butekamutwe, RIB yatangaje ko yafashe Akimana Benjamin n’umudamu we Uwimbabazi Thacienne na Niyonagize François.
Aba bakurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano no kurega umuntu mu Bugenzacyaha umubeshyera.
RIB ivuga ko Akimana na Niyonagize ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge.
Mu gihe Uwimbabazi ari gukurikiranwa ari hanze, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacya
Amayeri abafashwe bakoreshaga mu kwiba aba agent ba MOMO
RIB ivuga ko Akimana ari nawe uba utegura umugambi, aho yohereza Niyonagize ku mu agent wa MTN.
Uyu Niyonagize iyo abonye umu agent amubwira ko nta nimero iba muri MOMO afite kandi hari umuntu (Akimana) ushaka kumwohereza amafaranga akamusaba ko bayanyuza kuri numero ye.
Iyo umu agent amaze kwakira amafaranga, arayabikura akayaha Niyonagize wamusabye ubufasha.
Icyo gihe Akimana wayamwohereje yihutira guhamagara MTN no kujya kuri Sitasiyo ya RIB gutanga ikirego avuga ko yibwe telefoni ndetse n’amafaranga ariho bamaze kuyabikuza.
Amafaranga ahita ahagarikwa muri MTN nyuma akaza kuyasubizwa (umutekamutwe) kandi na yayandi yabikujwe yayahawe kuko aba yatanze ikirego ko yibwe telefoni ndetse n’amafaranga akabikuzwa.
Icyo gihe aba ateje igihombo wa mu Agent wamubikurije, bisobanuye ko abatekamutwe bayabona inshuro ebyiri.
RIB Kandi igaragaza ko hari ubundi buryo bakoresha, aho umutekamutwe nawe ubwe ajya ku mu agent akamusaba kumubikurikiza, igikorwa cyo kubikuza kigakorwa neza nkuko bisanzwe, hanyuma umutekamutwe agaca inyuma agahamagara kuri MTN, ko yibwe telefoni ye ko bahagarika MOMO.
Ubwo MTN yihutira kuba ihagaritse ayo mafaranga, ikamusaba kubanza gutanga ikirego hagakorwa iperereza kugirango azayasubizwe.
RIB yasabye aba Agent kuba maso
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yasabye aba ‘agent’ kujya bashishoza, bakabanza gukurikiza amabwiriza yo kuzuza imyirondoro y’umuntu uje gusaba serivisi zo kubitsa no kubikuza, kuko aba bafashwe iperereza ryagaragaje ko aribo baje kwibikuriza.
Yagize ati “Iyo umu agent wa MTN atanditse imyirondoro y’umuntu yahaye serivisi yo kubitsa cyangwa kubikuza, bishobora kumubera imbogamizi zo kugaragaza ibimenyetso byemeza neza ko nyir’ubwite ari we wiyiziye kubikuza ndetse akaza yitwaje telefone ye”.
Akomeza agira ati “ Kubw’iyo mpamvu RIB iragira inama aba agent kujya bandika imyirondoro y’abo baha serivisi kugirango ubwo butekamutwe bucike.”
Ibyo Iperereza ryagaragaje
Iperereza ryagaragaje ko abaregwa bafashwe bamaze gukora ibi byaha inshuro zirenze imwe, aho bari bamaze kwiba arenga 1,000,000frw muri ubu buryo.
RIB ivuga ko mu busesenguzi bwakozwe n’ubugenzacyaha, byagaragaye ko uburyo icyaha gikorwamo ari bumwe n’utanga ikirego ari umuntu umwe.
RIB iraburira abishora mu butekamutwe nk’ubu kubihagarika ahubwo bagashakisha imibereho mu buryo bukurikije amategeko kuko itazacogora kubafata kugirango bahanwe.
Yongeyeho ko amayeri yose bakoresha cyangwa uburyo bwose bakoresha bakeka ko batazamenyekana ari ukwibeshya ahubwo bakwiye gushaka imibereho mu buryo bwubahiriza amategeko.
Ku byaha bakurikiranweho, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000frw ariko atarenze 5,000,000frw.
Icyaha cyo kurega umuntu umubeshyera gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300,000frw ariko atarenze 500,000frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Naho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000frw ariko atarenga 5,000,000frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.






