sangiza abandi

RIB yafashe abantu bakurikiranyweho kwiba ibitabo n’ibiribwa mu mashuri

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandukanye bakurikiranyweho ubujura bw’ibitabo bitangwa mu mashuri n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ndetse n’ibiribwa bigenewe abanyeshuri.

Abafashwe barimo Rukundo Jean de Dieu na Nizeyimana Isidore bahoze ari abarimu, ndetse na Rukeribuga Faustin ufite iduka ricuruza ibitabo, ryafatiwemo ibitabo byo ku bigo icyenda byo mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyagatare, Gicumbi na Kicukiro. 

Mu bitabo 3,515 byafatiwe muri iri duka, 120 muri byo byabaga bifite kashe z’ibi bigo.

Hafashwe kandi Byukusenge Claude wari umuzamu ku kigo cy’amashuri cya Rusheshe mu Murenge wa Masaka na Muhire Claude wabafashaga kubika ibitabo byibwe.

RIB ivuga ko iperereza ryasanze Rukeribuga yarajyanaga ibitabo, akabigurishaga ababyeyi bafite abanyeshuri ariko hari n’ibigo by’amashuri byari byamaze kumvikana nawe kubagurisha ibitabo. 

Mu Karere ka Kicukiro ibitabo bimaze kumenyekana ko byibwe ni 3,274, aho ku kigo cya GS Gako hibwe ibitabo 262, GS Rusheshe 149, EP Cyankongi 149, GS Rusheshe 2,714 mu Murenge wa Masaka.

Ku bijyanye n’ubujura bw’indi mitungo y’amashuri, mu myaka itatu ishize (2023-2025) RIB yakoze iperereza ku madosiye 149 arimo abakekwa 297 ku ikoreshwa nabi ry’umutungo mu bigo by’amashuri. 

RIB iti “Ubusesenguzi kuri aya madosiye bwerekana ko hanyerezwaga ibikoresho bitandukanye harimo ibya laboratwari , ibiribwa, za mudasobwa n’amafaranga y’ikigo byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 190 frw.”

RIB irahamagarira abantu gukomeza gutanga amakuru kuri ubu bujura, inibutsa kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri kudateshuka ku nshingano zabo no gushiraho ingamba zihamye zo gukurikirana imikoreshereze ndetse n’umutekano w’ibikoresho byose bahabwa.

Ku rundi ruhande,Minisiteri y’Uburezi nayo yatangaje ko itazihanganira abiba amafunguro n’ibikoresho by’abanyeshuri.

Yagize iti ” Kwiba amafunguro y’abanyeshuri ndetse no kwiba ibikoresho cyangwa kwangiza umutungo w’ishuri ntibizihanganirwa. Uzakora ayo makosa azabiryozwa.”

Photos:

[fluentform id="3"]