sangiza abandi

RIB yafunze abagabo 3 bafashwe bagiye gucuruza amahembe y’inzovu muri Aziya

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abagabo batatu bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibilo 20 aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajyanywe kugurishwa ku Mugabane wa Aziya.

Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025. Yavuze ko bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 17 Ukwakira 2025, bafite amahembe y’inzovu atatu yakaswemo ibice umunani.

Bafashwe mbere yo kuyashyikiriza uwagombaga kujya kuyagurisha mu bihugu bya Aziya, RIB ivuga ko we agishakishwa.

Mu bafashwe harimo umushoferi w’imodoka y’Akarere ka Burera ari na yo bakoresheje, uwakoraga nk’umukomisiyoneri muri ubu bucuruzi n’undi wabwinjiyemo ashaka imibereho.

Umushoferi w’imodoka yabwiye RIB ko hari umuturage wo muri Congo wari wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, nyuma na we akamuhuza n’umwe mu bafashwe, wayohereje ndetse akaba yambukijwe mu buryo bwa magendu.

RIB yavuze ko aba bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo yayo ya Rusororo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko ibyaha nk’ibi byo gucuruza amahembe y’inzovu biboneka gake kuko usanga akenshi n’ababyishoramo baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’inzira yo kujya kuyagurisha mu bihugu byo hanze.

Yagize ati “Kubera ingamba zo kubirwanya ziba zarashyizweho, biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza gukoresha u Rwanda nk’inzira.”

Yakomeje ati “Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ngamba zikora kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abigena. Turasaba abantu kwirinda kubyishoramo.”

Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 58 yo mu itegeko rigenga ibidukikije ivuga ko uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa uwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye aba akoze icyaha. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 7 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]