Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuturage mu biro by’Akagari.
Ibi byabereye mu kagari ka Munanira I, mu Murenge wa Nyakabanda, umwe mu bashungereye amufata amafoto na terefoni ari nayo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bikamenyekana.
Amashusho agaragaza bamwe mu bashinzwe umutekano b’irondo ry’umwuga hamwe n’umwe mu bayobozi mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, bakubita inkoni mu buryo bukomeye umuturage.
Mu mashusho kandi humvikana amajwi y’abatabaza bavuga ko atari bwo buryo bwari bukwiye bwo kumuhana dore ko hari n’abatazi icyo yaziraga.
Nyuma yo gusakara kw’aya mashusho, RIB yavuze ko yabimenye kandi abagaragaye muri ayo mashusho bakora iki gikorwa kigayitse, bamaze gutabwa muri yombi.
RIB yatangaje ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Yibukije ko umwanya cyangwa akazi umuntu arimo bitamuha uburenganzira bwo gutsikamira abandi harimo no kubakorera urugomo.
Bati“RIB iributsa abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko.”
RIB ikaba isaba abantu kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibyo.





