Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu barimo na Prophet Joshua uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga anyanyagiza amafaranga mu birori bitandukanye.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba batawe muri yombi ku ma tariki ya 17 na 18 Ukuboza 2025.
Abatawe muri yombi ni Heradi Sefu Josue uzwi nka Prophet Joshua, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Mbabazi Winny na Umutesi Salima Linda, bose
bakaba bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu,.
Ni mu gihe Prophet Joshua we we akurikiranyweho ibyaha bibiri kuko nyuma y’icyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, hiyongeraho n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
RIB ivuga ko iperereza rigaragaza ko aba bagiye bakoresha inoti z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutaka imitsima (gateaux) y’ibirori bitandukanye ndetse no kunyanyagiza amafaranga hasi maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok, Instagram na Youtube.
Ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.
Ni mu gihe itegeko rigena ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo,Prophet Joshua aurikiranyweho, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu yikubye inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.
RIB ikomeza kwihanangiriza abantu bose bakora ibikorwa ibyo ari byo byose bigayisha ifaranga ry’Igihugu mu bikorwa bitandukanye byaba kurimbisha ibintu binyuranye, kwishimisha, gutanga impano cyangwa berekana ubukungu n’ibindi bikorwa byose bisuzuguza ifaranga ry’Igihugu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu barimo na Prophet Joshua uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga anyanyagiza amafaranga mu birori bitandukanye.
— Umunota (@umunotanews) December 19, 2025
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba batawe muri yombi kuma tariki ya… pic.twitter.com/U1q9sUyRuz






