Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2025, uru rwego rwakiriye ibirego bisaga 480 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yabitangarije RBA kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2026, habura amasaha make ngo Abanyarwanda batangire icyumweru cy’icyunamo, bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Murangira yagaragaje ko ibi birego bigenda byiyongera aho byavuye kuri 454 byabonetse mu mwaka wabanje wa 2024 bikagera kuri 483 mu 2025, avuga ko izamuka ry’iyi mibare rigaragaza intambwe ikomeye mu kugaragara kw’ukuri.
Ati: “Ni izamuka ry’imibare ariko tubona ko ari izamuka ryiza, kuko ni ukuri kwagaragaye.”
Yavuze ko uretse iyo mibare y’umwaka wose, no mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka itangira ku ya 7 Mata, na ho habonetse ibirego byinshi muri 2025 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Mu minsi ijana byari 191 muri 2024, naho muri 2025 byari 207. Urumva ko harimo imibare yagiye yiyongera.”
Yasobanuye ko iri zamuka ry’imibare y’ibirego bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, rituruka ku kuba hari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi basoje ibihano bagatanga amakuru.
Ati: “Muri iyi myaka twabonye abantu bafunguwe barangije ibihano, batanga amakuru. Amakuru batanze yari ashingiye aho imibiri y’abazize Jenoside yari yarajugunywe.”
Yakomeje agira ati: “Iyo rero utanze amakuru icyo gihe iperereza rirakorwa, ugasanga hari abantu bayubakiyeho [imibiri] baratuye, icyo gihe uwo wabikoze ahita agwa mu cyaha kuko aba yarahishe imibiri.”
Ingigo ya 8 y’itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, igaragaza ko kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside ari kimwe mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Ivuga ko umuntu ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Hari n’ibindi byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bivugwa muri iri tegeko harimo guhakana guha ishingiro no gupfobya Jenoside, Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize jenoside, n’ibindi.





