sangiza abandi

Romeo Ngarambe yagizwe umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, (CMA) rwatangaje ko Romeo Ngarambe ariwe Muyobozi mukuru warwo, aho aje asimbura Umunya Botswana, Thapelo Tseole uherutse kuva muri izi nshingano muri Mutarama 2026, yararimo kuva muri Kamena 2024.

Ngarambe afite uburambe bw’imyaka irenga 13 mu bijyanye n’imari n’ishoramari ku rwego mpuzamahanga, akaba afite ubushobozi bwo guteza imbere ubucuruzi, imikorere y’amasoko y’imari n’imigabane no gutanga inama mu by’imari.

Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa CMA, Ngarambe yari mu umwe mu bayobozi bakuru mu rwego rw’imari ku rwego mpuzamahanga aho yakoraga muri Corning Inc. 

Muri Corning Inc yari afite inshingano zitandukanye zirimo igenamigambi ry’ingengo y’imari, iteganyabikorwa ry’imari, raporo z’imari, isesengura ry’ishoramari n’ikorwa ry’ingamba z’imiyoborere mu bikorwa binyuranye.

Ngarambe yanabaye Umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubujyanama mu kugabanya ibihombo bituruka mu bucuruzi ‘Senior Business Risk Consultant’ muri Deloitte & Touche LLP, aho yari afite inshingano zijyanye n’amasoko y’imari n’imigabane.

Zimwe mu nshingano yari afite harimo gutanga inama, igenzura ryimbitse ry’ishoramari, isesengura ry’imiterere y’inguzanyo n’imari, ndetse n’ibikorwa byo kurengera inyungu z’abashoramari.

Ku bijyanye n’amashuri, Ngarambe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ibaruramari yakuye muri Binghamton University, ndetse akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Buyobozi bw’Ubucuruzi yakuye muri Toccoa Falls College. Akaba kandi n’umunyamwuga wemewe mu micungire y’imishinga.

Bimwe mu byo Ngarambe yitezweho gukora bikomeye muri CMA harimo guteza imbere, kugenzura, no gukurikirana isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, kugira ngo rikore mu mucyo kandi ribe ryizewe.

Afite kandi inshingano zo kurinda abashoramari hakumirwa ibikorwa by’uburiganya cyangwa imyitwarire idahwitse ku isoko ry’imari n’imigabane, bityo bikarinda abashoramari guhomba binyuze mu makosa y’abandi.

Romeo Ngarambe yagizwe umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane

Photos:

[fluentform id="3"]