sangiza abandi

RPL yashyize umucyo ku bihembo bya BK Pro League n’amakipe azitabira imikino Nyafurika

sangiza abandi

Urwego rutegura Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu bagabo, Rwanda Premier League (RPL), rwatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino hazatangwa ibikombe bibiri.

Ni mu itangazo bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, ryaje rishyira umucyo kuri aya makuru inyuma y’impaka nyinshi zivuga ko hazatangwa igikombe kimwe abandi bibiri.

Ni nyuma kandi y’amakuru yari yatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, wavuze ko hazatangwa igikombe ku ikipe izaba iya mbere, no mu gihe yaba ari iyo muri Sudani.

Byakuruye impaka nyinshi bamwe bibaza niba APR FC yo nta gikombe izabona kandi izaba yahize izindi mu Rwanda, aho iya mbere izabona miliyoni 80 Frw.

Hari ababyumvise ukundi, bumva ko izahabwa ayo mafaranga gusa, nyamara yagakwiye kuyahabwa aherekejwe n’igikombe. Rwanda Premier League ni ho yasubirije ngo bijyeho umucyo, ishimangira ko zombi zizahabwa ibikombe ahubwo ko bitandukanye.

RPL yibukije ko ari nako byari byatangajwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru iri kumwe na FERWAFA, ubwo  bamurikaga gahunda yo kwakira amakipe yo muri Sudani muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe yo muri Sudani izasoreza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka izahabwa igikombe nk’ikipe yahize izindi [BK Pro League Champions 2025/2026]. Ariko aya makipe y’abashyitsi yo ntabwo azahabwa ibihembo by’amafaranga byagenewe amakipe yitwaye neza.

Rwanda Premier League kandi izatanga ikindi gikombe ku ikipe yahize andi mu makipe yo mu Rwanda [BK Pro League National Champions] ndetse akaba ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2026/2027.

Iyo kipe niramuka itwaye Igikombe cy’Amahoro, iyayikurikiye ku rutonde rwa Shampiyona mu makipe yo mu Rwanda ari yo izahagararira Igihugu muri CAF Confederation Cup nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Muri uyu mwaka w’imikino hazatangwa ibikombe bibiri.
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka, ni yo iyoboye izindi zo mu Rwanda ku rutonde rwa shamiyona uyu mwaka.

Amakipe ya APR na Rayon Sports ahabwa amahirwe yo guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Aamahoro, akaba anakurikira ku rutonde rwa Shampiyona ni yo ahabwa amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Photos:

[fluentform id="3"]