sangiza abandi

RRA yafashe ibitenge byinjijwe magendu bifite agaciro ka Miliyoni 18Frw

sangiza abandi

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyerekanye ibitenge 1200 bifite agaciro ka miliyoni 18 Frw, byinjijwe mu gihugu binyuze mu nzira zitemewe.

Iki kigo kivuga ko byari bihishe mu ikamyo ipakiye isima, iturutse mu Karere ka Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kivuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage, bikomeje guhuza imbaraga mu kurwanya magendu.

RRA Iti “ Iboneyeho kwihanangiriza abishora mu bikorwa bya magendu kuko bituma habaho kunyereza imisoro, bikabangamira ihatana risesuye mu bucuruzi, bikinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, ndetse bigateza ibihombo ababifatiwemo.”

Itegeko rivuga iki ku winjije ibintu mu buryo bwa magendu ?

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Photos:

[fluentform id="3"]