sangiza abandi

RSSB yasinye amasezerano yubufatanye na Minisiteri y’ubuzima mu kongera abiga ubuvuzi 

sangiza abandi

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima azafasha muri gahunda yo gukuba kane abaganga n’inzobere zikora mu buvuzi mu Rwanda.

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yahaye miliyoni 150 ikigo cy’Abafaransa cya IRCAD Africa agamije guhugura abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye. 

Iki kigo kandi cyatanze miliyari 3.7 Frw mu masezerano y’imikoranire hagati ya RSSB, Minisiteri y’Ubuzima na King Faisal Foundation iri mu bigo bizafasha mu guhugura abaganga.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko gahunda yo gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuvuzi igomba kugendana no kuzamura ubumenyi, ikazageza mu 2028.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Yvan Butera, avuga ko muri ubu bufatanye hagamijwe ibintu bibiri aribyo gutanga ubuvuzi bufite ireme binyuze mu mahugurwa ahagije ku bakozi bashinzwe ubuzima, icya kabiri kwakira udushya binyuze mu ikoranabuhanga kugirango Abanyarwanda babone ubuvuzi bakwiriye. 

Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima ni uko nibura kuva mu 2024, buri mwaka w’amashuri muri Kaminuza zigisha ubuvuzi hazajya hinjira abanyeshuri 8.378, bivuze ko imyaka ine bazaba ari 49.802 ariko abo biteganyijwe ko bazaba basoje amasomo mu 2028 ni 32,973.

Mu myaka ine y’iyi gahunda hazakoreshwa igengo y’imari ya miliyoni zisaga 395$, bivuze ko umunyeshuri umwe azatangwaho 7.937$ kugeza asoje amasomo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]