Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yakanguriye abaturage b’aka Karere gutangira umwaka mushya wa 2026 birinda gusesagura umutungo no gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.
Ni ubutumwa yatambukije mu nteko y’Abaturage yabereye mu Murenge wa Bugeshi, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama 2026, yitabiriwe kandi n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.
Mu butumwa bwatanzwe, Mayor Prosper Mulindwa yakanguriya abaturage gutangira umwaka birinda gusesagura umutungo no kugena intego zifatika z’umwaka mushya.
Abaturage kandi bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango, n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko, basabwa no gutanga amakuru ku gihe kuko ari umusingi w’umutekano n’iterambere birambye.
Uhagarariye Ingabo mu Karere, Col. Sesonga, yibukije abaturage ko umutekano uhera ku muturage, abakangurira kwitandukanya n’ibikorwa byose bihungabanya umutekano birimo ibiyobyabwenge byiganje mu rubyiruko, magendu n’amakimbirane.
Yanasabye abaturage kwirinda gucumbikira cyangwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba, ashimangira ko gutanga amakuru ku gihe ari inkingi y’umutekano urambye.
Ku ruhande rwa Polisi, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagarutse ku ngaruka za magendu n’ubucuruzi butemewe ku bukungu bw’igihugu n’imibereho y’imiryango.
Aburira abaturage bambuka imipaka binyuranyije n’amategeko, abakora ibikorwa by’ubujura n’ihohotera, abasaba kubaka imiryango ifite amahoro kandi itekanye
Muri iyi Nteko y’Abaturage, hatanzwe umwanya wo kwakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, hagarukwa ku bisubizo byihuse n’imikoranire myiza n’inzego z’ibanze.
Hanatanzwe inka ku miryango itanu, bahawe muri Gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu, hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene no guteza imbere imibereho yabo.










