Tuyishime Jean Baptiste wo mu Murenge wa Kanama , mu karere ka Rubavu, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bikuka, Akagari ka Mahoko muri aka karere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, NZABAHIMANA Evariste, yabwiye UMUNOTA ko uyu mugabo yasanzwe yimanitse bikekwa ko yiyahuye.
Ati ” Hari umuturage yabaga mu nzu ya wenyine ari naho akorera. Abantu bamubonye bwa nyuma bamubonye ku wa kane nimugoroba, ku wa Gatanu ahantu aba hasaga nk’ahafunze hegetseho. Ariko ku wa Gatandatu abantu babonye iwe hasa nk’ahafunguye . Ahantu aba ari hari matera, ntibamubona, abantu batekereza ko ari nk’ahantu yagiye, ntibakwinjira mu cyumba, baramukingira baragenda.”
Ejo ku cyumweru nibwo bagiye ahantu ahaba , binjira mu cyumba , basanga aho yimanitse . Bikekwa ko yiyahuye.”
Gitifu Nzabahimana avuga ko uyu mugabo w’imyaka 29 yari afite umugore ariko baza gutandukana.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kandi mu gihe bahuye n’ikibazo bakamenyesha ubuyobozi.
Ati ” Bakomeze kurangwa n’ituze, bagira amakuru bamenya, bakamenyesha ubuyobozi hakiri kare kugira ngo tube twabafasha mu gihe bibaye ngombwa kandi tubabuza gufata umwanzuro wo kwiyahura kuko ni umwanzuro ugayitse. ”





