U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 403 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), babwirwa amahirwe ari mu gihugu ndetse bizezwa gufashwa mu rugendo rwo kwiyubaka.
Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, ku Mupaka wa La Corniche uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu.
Aba baturage bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wabahaye ikaze mu gihugu cyababyaye ndetse abasobanurira amahirwe akirimo ndetse ko abizeza ko bazanafashwa mu rugendo rwo kongera kwinjira mu buzima busanzwe.
Aba baturage batahutse bagaragaje ibyishimo byo kongera kugera mu gihugu cyababyaye, bavuga ko biteguye gutangira ubuzima bushya butandukanye n’ubwo bamazemo imyaka muri Congo.
Mu buhamya bw’abatahuka muri iyi minsi bagaragaza ko babaga barafashwe bugwate n’Umutwe wa FDLR ubabuza gutaha, ndetse n’uwo bamenye ko afite umugambi wo gutaha ngo bamugirira nabi, kongeraho ibihuha bibatera ubwoba ko nta mahoro bazagirira mu Rwanda nibatahuka.
Gusa intambara ihanganishije M23 na FARDC ifatanyije na FDLR yabaye inzira yo gutaha kwa bamwe muri aba Banyarwanda bari barafashwe bugwate, kuko ibice M23 yirukanyemo FDLR, Abanyarwanda bahari bari barabuze uko bataha batangiye gutahuka.
Imibare igaragaza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Rwanda rumaze kwakira abatahutse basaga 1,687, bikaba bigaragaza ubushake bw’Abanyarwanda biyemeje gutahuka.
Ndetse iyo bageze mu Rwanda barigishwa ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.








