sangiza abandi

Ruhango: Ba Mudugudu na ba gitifu berekanye ubudasa bazirikanywe

sangiza abandi

Abayobozi b’Imidugudu ,abayobozi b’utugari n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Ibimirenge bo mu karere ka Ruhango barushije abandi gufasha abaturage kugira iterambere n’imibereho myiza, bashimiwe n’ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo.

Abashimiwe ni abakuru b’Imidugudu 38, ES b’Utugari 6, ES b’Imirenge 6 bahize abandi kuva mu kwezi kwa Nyakanga -Ukuboza 2025.

Abakuru b’Imidugudu ya Kagarama mu Murenge wa Mwendo, na Kabungo mu Murenge wa Mbuye , babaye aba mbere , baravuga ibanga bakoresheje mu guhiga abandi.

Niyomufasha Francine , ayobora Umudgudu wa Kagarama mu Murenge wa Mwendo ati ” Icyamfashije kuba uwa mbere ni ukuba abana bose bari ku ishuri, icya kabiri ni ukuba ababyeyi bose babyarira kwa Muganga, icya gatatu kugira umutekano.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Ruyogoro, mu Murenge wa Kabagari, Ndahayo Innocent ati ” Ubucukuzi butemewe hazamo abantu bakomeye bafite n’amafaranga . Ariko dufatanga ingamba twebwe ubwacu, dufata ingamba zo kuhirindira. Turabirukana, nta muntu ushobora kuhakandagira na bugingo nubu . “

Aba bayobozi bahuriza ku kuba bose bagiye kurushaho gufatanya n’abaturage mu guteza imbere abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,Habarurema valensi ashima aba bayobozi, akavuga ko bazakomeza kubongerera imbaraga no kubashyigikira.

Ati ” Ikigamijwe ni ukubongerera umuhate n’umurava. Ibipimo hafi ya byose byarazamutse , ugereranyije na mbere uko byari bimeze. Ugiye mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, akarere ka Ruhango nta gihe kageze 100%, twagiraga 98 % ariko kuva twatangira iyi gahunda , ubu karere ka Ruhango kagira 100%.

Ibihembo aba bayobozi bahawe birimo icyemezo cy’ishimwe ndetse n’ibahasha y’amafaranga ibihumbi 50 frw y’ishimwe . Hanatanzwe amagare ku bahize abandi .

Photos:

Photos: RUHANGO DISTRICT

[fluentform id="3"]