sangiza abandi

Rutahizamu Amissi Cédric yasabye imbabazi Kiyovu Sports

sangiza abandi

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Amissi Cédric, yasabye imbabazi nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mikino iheruka, byamuviriyemo guhagarikwa imikino ibiri no kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni.

Mu butumwa yageneye abakunzi b’iyi kipe, mu ibaruwa yanyujije ku rubuga rwa X, Amissi yavuze ko ibyamubayeho byaturutse ku marangamutima yatewe no gutsindwa kw’iyi kipe, imikino ibiri iheruka.

Ati” Ndashaka kuvuga ibimvuye ku mutima. Imikino ibiri iheruka yaratubabaje twese, kandi ndabizi neza ko mwari mwiteze byinshi kuri njye no ku ikipe muri rusange. Ndemera amakosa nakoze, cyane cyane ubwo najugunyaga hasi igitambaro cy’ubukapiteni ubwo nasimburwaga.”

Yakomeje agira ati “Byari uburakari ariko nta kindi cyari kibyihishe inyuma. Ntabwo nari ngambiriye gusuzugura umwambaro w’ubukapiteni, abafana, abakinnyi cyangwa ubuyobozi.”

Rutahizamu Amissi Cédric yaboneyeho gusaba imbabazi ndetse atangaza ko abikuyemo isomo.

Ati” Nari ndakaye, ariko nta wundi nabishyizeho, Ariko nasobanukiwe uburyo byagaragaye, kandi kuri ibyo nsabye imbabazi z’ukuri. Iyi kipe isobanuye byose kuri njye, ubufasha bwanyu busobanuye byose kuri njye. Nsabye imbabazi buri wese natengushye, ndabasezeranya kubyigiraho no kugaruka ndi mushya.”

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye uyu mukinnyi bumumenyesha ko ahagaritswe imikino ibiri adakina, kandi ko yambuwe ubukapiteni bw’ikipe, nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari iy’umunyamwuga mu mikino ibiri yakurikiranye.

Iyo mikino ni uwo Kiyovu Sports yahuriyemo na Gasogi United kuwa 21 Ugushyingo, ndetse n’uwo batsinzwemo na Al Merreikh ibitego 2-0, Ku wa 24 Ugushyingo.

Nubwo ahagaritswe imikino ibiri, Cédric yasabwe gukomeza kujya mu myitozo nk’uko biteganywa n’amasezerano afitanye n’ikipe.

Photos:

[fluentform id="3"]