sangiza abandi

Rutsiro: Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe

sangiza abandi

Abantu batatu bari mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe muri Kagano mu Murenge wa Mukura, bahita bahasiga ubuzima.

Ni impanuka yabaye mu masaha y’urukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, mu Karere ka Rutsiro.

Iki kirombe ubusanzwe gikorwamo na sosoyeti ya Ali Group Holding Ltd, aho icukuramo amabuye y’agaciro ya Coluta na Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Sylvestre Twajamahoro, yemereye aya makuru The New Times, avuga ko abashinzwe kurinda iki kirombe aribo batabaje Polisi nyuma yo gufata abandi bantu bari muri ubwo bujura, maze ihageze isanga batatu bagwiriwe n’ikirombe ndetse bamaze gupfa.

Ati” Abapolisi bahise batabara, bageze aho byabereye basanga abantu batatu bamaze gupfa, bahita bajyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo hakorwe ibizamini by’impamvu y’urupfu.”

Uyu muyobozi wa Polisi yaboneyeho no kuburira abantu bakora ubu bucukuzi butemewe ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka za mbere ku buzima bw’ababikora, asaba abaturage kubireka.

Ati”Turaburira abaturage bagerageza kwiba cyangwa gukora ubucukuzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko bibashyira mu kaga, harimo no kuburiramo ubuzima.”

SP Twajamahoro yasabye kandi ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gufata ingamba zo kurinda abakozi babo, harimo no kubaha ubwishingizi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari uturere turimo Rutsiro, Ngororero na Karongi, dukomeje kugaragaramo ibikorwa byinshi by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mwaka wa 2024, mu Ntara y’Iburengerazuba habaruwe ibikorwa 167 byamenyekanye bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ni mu gihe muri Mutarama na Kanama 2025, iyo mibare yazamutse igera kuri 206.

Photos:

[fluentform id="3"]