sangiza abandi

Rwabuze gica! Impaka za ngo turwane hagati ya Bushali n’umukozi wa PSF i Nyamasheke

sangiza abandi

Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi cyane nka Bushali mu muziki nyarwanda yatangaje ko yatengushywe bikomeye na Mukeshimana Chantal, usanzwe ari umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Nyamasheke.

Ni mu butumwa uyu muraperi yanyujije ku rukuta rwe rwa WhatsApp ahajya ubutumwa bw’amasaha 24 (WhatsApp status) ndetse no ku rubuga rwa Instagram ahatangirwa ubutumwa bw’amasaha 24 (Story).

Mu butumwa bwuje uburakari bwinshi Bushali yavuzeko agiye gushyira hanze ibikorwa bitari byiza bya Mukeshimana Chantal.

Ariko se imva n’imvano y’ibi byose ni iyihe ?

Mu busanzwe umuraperi Bushali yari yahawe ikiraka na (PSF) cyo gutaramira abitabiriye imurikagurisha mu karere ka Nyamasheke, tariki ya 30 Kanama 2025, mu masezerano harimo ko azishyurwa ibihumbi 500.000 Frw, ariko akabanza guhabwa igice (Avance), ni ukuvuga ibihumbi 250.000 Frw.

Gusa muri aya masezerano Bushali yasinye hakaba harimo ingingo yirengangije kandi imugonga.

Iyo ngingo ivuga ko uyu muraperi yagombaga kwishyura inshuro ebyiri ibyo bemeranyije mu masezerano mu gihe yakwica ibiyakubiyemo. Ibyo ntabwo byarebaga Bushali gusa kuko no ku ruhande rwa PSF yamutumiye, iyo bica amasezerano bari gukuba kabiri amafaranga yari guhabwa  kuko byari byanditse mu masezerano impande zombi zasinye.

Ese Bushali yaba yarishe amasezerano?

Ku wa gatandatu tariki 30 Kanama 2025 nibwo uyu muraperi yagombaga gutaramira abitabiriye imurikagurisha mu Karere ka Nyamasheke, ndetse yari ategetswe kugera ku rubyiniro saa kumi z’igicamunsi.

Gusa siko byaje kugenda kuko Bushali atigeze aboneka, ndetse byabaye ngombwa ko hiyambazwa umuraperi Fireman kugirango ataramire abantu mu cyimbo cya Bushali.

Kuri uwo munsi tariki 30 Kanama 2025, uyu muraperi yagaragaye ataramira abitabiriye imurikagurisha mu Karere ka Musanze, maze bukeye bwaho tariki 31 Kanama 2025, uyu muraperi asaba abari bamutumiye i Nyamasheke ko noneho yagenda akaririmba, nubwo bwose yari yamaze kwica amasezerano impande zombi zari zemeranyijeho.

Nyuma y’ibiganiro bushali yaje kwemererwa kuza gutaramira i Nyamasheke, nabwo agombaga kugera ku rubyiniro ku isaha ya saa kumi ariko nabyo ntiyabyubahiriza, ahubwo ahagera ku isaha ya saa moya z’ijoro.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro uyu muraperi yaje kuganira n’abari bamutumiye maze bemeranya ko ahabwa amafaranga ibihumbi 150.000Frw agakurwaho ibihumbi 100.000 Frw byo kuba yarishe amasezerano impande zombi zari zemeranyijeho.

Ese ninde wigiza nkana muri iyi dosiye?

Mu makuru ahari kugeza ubu ni uko PSF yari yatumiye Bushali yakurikije ibyari mu masezerano cyane ko ibyo uyu muraperi yagombaga guhabwa mbere yari yabihawe birimo kumwishyura ibihumbi 250.000Frw, gusa nubwo byari byagenze gutyo uyu muraperi we ntiyatanze ibyo yari yemeje mu masezerano.

Photos:

[fluentform id="3"]