sangiza abandi

Rwanda Coding Academy ihatanye mu marushanwa y’ibigo by’amashuri bya mbere ku Isi 

sangiza abandi

Ishuri ryisumbuye rya Rwanda Coding Academy ryashyizwe ku rutonde rw’amashuri 50 ya mbere ku Isi ahataniye ibihembo bya miliyoni 1$ mu irushanwa ryitwa Global Schools Prize 2026.

Ishuri rya Rwanda Coding Academy riherereye mu karere ka Nyabihu mu Burengerazuba aho ryigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga ryatoranyijwe mu mashuri 3000 yari yatanzwe n’ibihugu bigera ku 113 byo hirya no hino ku Isi.

Iri rushanwa ritegurwa n’umuryango witwa Varkey Foundation rikaba ryitabirwa n’amashuri agaragaza uguhanga ibishya n’uruhare rugaragara mu guteza imbere uburezi.

Ni amarushanwa azahatanirwamo mu byiciro 10 aho Rwanda Coding Academy izahatana mu cyiciro cyo guteza imbere ubwenge buhangano (AI Transformation) gikurukiranwa na  Fab AI isanzwe iteza imbere ikoreshwa rya AI mu burezi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Amashuri 50 atoranyijwe yose ahabwa icyemezo gishimangira uruhare rwayo ku rwego mpuzamahanga, ndetse akinjizwa mu ihuriro mpuzamahanga ry’amashuri (Global Schools Network) riyafasha kwinjira mu bufatanye bunyuranye no kwitabira amahugurwa atandukanye.

Mu byashingiweho kugira ngo ishuri rya Rwanda Coding Academy ritoranywe muri iri rushanwa harimo kuba ryibanda ku ikoreshwa rya AI, aho abanyeshuri baryo batubaka gusa porogaramu za mudasobwa ahubwo banita ku mpinduka zishobora kugira muri sosiyete muri rusange.

Mu bigo 50 biri muri iryo rushanwa bizatoranywamo 10 bya mbere, aho buri kimwe kizahabwa 50,000$. Ni mu gihe kandi ikigo cy’ishuri kizaba icya mbere kizegukana igihembo nyamukuru cya 500,000$.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera i Londres mu Bwongereza mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ry’uburezi iteganyijwe kuva ku itariki 17-20 Gicurasi 2026.

Iri rushanwa ryaje ryuzuza andi asanzwe akomeye nka Global Teacher Prize na Global Student Prize  byose bigamije guhuza abarimu, abanyeshuri, n’amashuri mu gushaka ibisubizo bishya mu burezi. 

Rwanda Coding Academy yashinzwe mu 2019 ikaba ari ishuri rya Leta ryigisha by’umwihariko ikoranabuhanga aho kuri ubu ryigamo abanyeshuri 280 bafite impano zinyuranye mu by’ikoranabuhanga bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14 na 19.

Mu 2025 kandi abanyeshuri b’iryo shuri batsindiye imyanya itatu ya mbere mu marushanwa y’ikoranabuhanga yitwa picoCTF-Africa bahigitse abo mu bindi bihugu birenga 20 bya Afurika.

Muri uyu mwaka wa 2026 na bwo batsindiye umwanya wa mbere mu marushanwa yitwa AI Ideathon ategurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), bikaba bizatuma bahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu yandi marushanwa azabera mu Busuwisi.

Rwanda Coding Academy ihatanye mu marushanwa y’ibigo bya mbere ku Isi 

Photos:

[fluentform id="3"]