Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko ingendo za RwandAir zerekeza mu kirwa cya Zanzibar, zije ari igusubizo ku baturage b’impande zombi.
Ni ibyo yagarutseho ku wa mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, ubwo Indege ya RwandAir yakirwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Abeid Amani Karume mu kirwa cya Zanzibar.
Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, nibwo yari itangiye ingendo zayo ziva i KIgali zerekeza Zanzibar zizajya zikomeza zerekeza Mombasa.
Zanzibar yabaye icyerekezo cya gatatu RwandAir yerekezamo muri Tanzania nyuma ya Dar es Salaam na Kilimanjaro.
Abakora ingendo barimo abacuruzi, abajya gushaka serivisi zitandukanye muri Zanzibar zirimo ubukerarugendo no gusura ababo, bishimiye iyi ntambwe nshya yatewe na RwandAir.
Amb. Nyamvumba yavuze ko RwandAir ije koroshya ingendo ku mpande zombi ndetse no kunganira abaturage b’ibihugu byombi mu buhahirane hagati yabo.
Ati “Ni nko kunganira kuko hari ibyo dufite hano badafite. Bivuze ngo abantu bacu bashaka kuza hano, ubu bashobora kuhaza byoroshye, batagombye kuzenguruka cyangwa batagombye kunyura Dar es Salaam ngo bafate ubwato.”
Yavuze kandi ko izi ngendo zizorohereza abacuruzi baba abo mu Rwanda ndetse no muri Zanzibar.
Ati “Urebye igihe umuntu akoresha, ubu ushobora kuva hano, ukajya i Kigali ukoresheje isaha n’iminota 45, kandi ubundi byagusabaga kuza ukarara Dar es Salaam, ejo ugafata indege. Ubu rero birorohereza abakora ishoramari, kimwe n’abava hano bajya iwacu mu Rwanda.”








