Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko biteye impungenge kuba polisi idashobora gupima umunaniro mu bashoferi mu gihe uri mu biteza impanuka zo mu muhanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena yasuzumaga raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kugenzura uko ingamba zafashwe zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda zishyirwa mu bikorwa.
Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yunguranye ibitekerezo n’iyi Komisiyo, ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Senateri Dusingizemungu yavuze ko hari abashoferi b’amakamyo n’ibindi binyabiziga bakora impanuka kubera ko bananiwe, bityo ko no gupima umunaniro byakabaye bikorwa ariko bikigoye.
Ati “Nta bitugaragariza ko abapolisi bashobora gupima umunaniro w’umushoferi, bapima ingano y’inzoga ziri mu maraso ariko gupima umunaniro biragoye.”
Senateri Mureshyankwano Marie Rose, we yagarutse ku kibazo cya parikingi za moto zikiri nke mu Mujyi wa Kigali bituma usanga ziri mu mihanda.
Kuri iki kibazo, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, Murangwa Ndangiza Hadidja, yasobanuye ko mu myaka itatu moto zikubye gatatu mu gihugu, bivuze ko parikingi yazo na yo ikwiye kwikuba gatatu mu gihe ubutaka bwo butiyongera.
Ati “Ndibuka ko tuganira n’Umujyi wa Kigali batweretse ko iki kibazo na bo kibateye impungenge, ko bagiye kugishakira igisubizo, ko ahantu hose hari parikingi bagiye kujya basiga umwanya wa moto n’amagare kuko birakenewe ko byitabwaho.”
Inteko Rusange ya Sena kandi yafashe umwanzuro wo gusaba Leta gushyiraho amabwiriza agenga amagaraji no kurushaho gukurikirana imikorere yayo kugira ngo agire uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Komisiyo yatangaje ko ibipimo bikubiye muri raporo y’igenzura yakoze, bigaragaza izamuka rikabije ry’impanuka.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024–2025, hirya no hino mu gihugu habaye impanuka 22.509 zaguyemo abantu 1470 bagwiriyemo abanyamaguru kuko bagize 34% by’abo zahitanye.









