Abanyarwanda baba Sénégal batanze inkunga irenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, igenewe gahunda ya “Dusangire Lunch”, ifasha abanyeshuri kubona ifunguro rya saa sita ku ishuri.
Minisiteri y’Uburezi yashimiye aba banyarwanda, kubw’iyi nkunga, ije kunganira ubushobozi busanzwe butangwa n’ababyeyi.
Gahunda ya Dusangire Lunch, yashyizweho mu 2022, yunganira gahunda yari yaratangijwe mu 2019, yo kugaburira abana ku ishuri, kuko byagaragaraga ko benshi mu bana bata ishuri cyangwa ntibige neza kubera inzara.
Muri Dusangire Lunch, ababyeyi biyemeje gufatanya n’abarezi mu kubonera abana ifunguro rya saa sita, aho batanga umusanzu bitewe n’ubushobozi bafite, amashyirahamwe y’abahinzi n’amakoperative agatanga umusaruro w’ibiribwa.
Intego nyamukuru y’iyi gahunda yari uko nta mwana n’umwe ukwiye kubura amahirwe yo kwiga neza kubera inzara nka kimwe mu byagiraga ingaruka zikomeye ku myigire y’abana, cyane cyane mu bice by’icyaro n’imiryango ikennye.
Amashuri yagaragazaga ikibazo cy’abanyeshuri batahaga ku manywa bajya gushaka ibiryo ntibagaruke, abandi bagacika intege mu masomo, bakananirwa kwiga neza cyangwa bakava burundu mu ishuri mu bihe by’isarura n’ihinga bitewe n’uko imiryango yabifashishaga mu mirimo.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu Ukuboza 2025 igaragaza ko abarenga miliyoni enye z’abanyeshuri mu gihugu hose bahabwa ifunguro ku ishuri buri munsi, byakemuye ikibazo cy’abana bataga ishuri.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iyi gahunda, u Rwanda ruteganya kongera ibikoni mu mashuri, kongera ubwoko bw’amafunguro ahabwa abana, kongera umusaruro binyuze mu guhinga uturima tw’igikoni ku bigo by’amashuri, kugirango haboneke ibiribwa bihoraho.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi ari imwe mu nkingi eshanu z’ingenzi zizibandwaho muri gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere ry’igihugu, NST2, ya 2024-2029.





