Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko kuva serivisi yo guhindurira impyiko mu Rwanda yatangira, imaze gufasha Igihugu kuzigama ibihumbi 800$ (asaga miliyari 1,172 Frw) kuva mu 2022.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane Tariki ya 26 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Abadepite n’Abasenateri).
Muri iki kiganiro, Minisitiri Nsengiyumva yabagejejeho ibikorwa bya Guverinoma byo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gukomeza kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima buzira umuze, utekanye kandi wiha agaciro.”
Yababwiye ko u Rwanda rwabashije kuzigama arenga miliyari 1,172 Frw nyuma y’uko mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guhindura impyiko ubusanzwe itari iri muri serivisi z’ubuzima zitangwa.
Ati: “Iyi serivisi ni imwe mu nshya zitari zisanzwe zitangirwa mu Gihugu, Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kugabanya kohereza abarwayi kujya kwivuza mu mahanga.
Izindi serivisi zirimo kunyuza abarwayi mu cyuma kabuhariwe gipima kanseri, no kongera gushyira umusokoro mu magufa.
Ikiganiro kirambuye Minisitiri w’Intebe yagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko cyagarutseku rugendo rwo kwiyubaka mu rwego rw’ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishusho rusange y’uko uru rwego ruhagaze, ndetse n’ingamba zo kurushaho guteza imbere ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’.
Yavuze ko mituweri yagize uruhare mu gufasha abanyarwanda kwivuza izi ndwara zitari zisanzwe zivurirwa mu Rwanda, aho nko ku barwayi b’impyiko ukoresha ubu bwisungane mu kwivuza abasha kuzigama miliyoni zisaga 8,4 Frw ku mwaka.
Minisitiri w’Intebe yasobanuye uburyo umurwayi wivuza impyiko atanga miliyoni zisaga 9,4 Frw ku mwaka mu gihe yaba nta bwishingizi afite, nyamara akoresheje mituweri yatanga 10% byayo, asaga ibihumbi 940 Frw ku mwaka.
Ibi bijyanye no kuba Leta yarashyize imbaraga mu kwihutisha ireme ry’ubuzima, kuko ubu bwisungane mu kwivuze bwa mituweri bwongerewe ubushobozi, bukabasha kuvurirwaho izi ndwara zikomeye nyama atari ko byari bisanzwe.
Yagize ati:“Hubakiwe ku byagezweho mu cyerekezo 2020, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira urwego rw’ubuzima mu nkingi z’ingenzi za gahunda zihutisha iterambere.”
Yagaragaje ko kugeza ubu ugereranyije n’igihe Gahunda y’igihugu ya mbere yo kwihutisha iterambere NST1 yatangiriye mu 2017,urwego rw’imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze ku banyarwanda bigenda bizamuka ndetse ku kigero gishimishije.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, mu gihe abarenga 530 bamaze kubagwa biturutse ku burwayi bw’umutima.









