sangiza abandi

Shema Fabrice wa FERWAFA yaganiriye na Perezida wa FIFA

sangiza abandi

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, byabereye ku biro bya FIFA muri Afurika, biherereye mu murwa mukuru wa Rabat, muri Maroc.

Ibi biganiro byagarutse ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, guteza imbere umupira w’abato n’urubyiruko, gushyigikira amarushanwa yabo no kunoza imiyoborere ya ruhago.

Mu ijambo rye, Perezida wa FIFA, Infantino yagaragaje ubushake bwabo mu gukorana bya hafi n’ibihugu bya Afurika.

Ati” Ibiro bya FIFA biri muri Afurika byashyizweho kugira ngo bikorane bya hafi n’amashyirahamwe ya ruhago, bumve ibibazo byayo kandi bafatanye gushaka ibisubizo bifatika.”

Shema Ngoga Fabrice, yashyikirije FIFA gahunda y’igihugu yo guteza imbere ruhago, ndetse avuga ko yishimiye uburyo Infantino yayakiriye.

Ati“ Byari iby’agaciro guhura na Perezida wa FIFA, nkamugezaho gahunda yacu yo guteza imbere ruhago. Nishimiye cyane uburyo yayakiriye n’uburyo yagaragaje ubushake bwo kudufasha kugera ku musaruro wihuse.”

Yongeyeho ko FERWAFA izakomeza ubufatanye na FIFA, atari gusa ku nyungu z’u Rwanda, ahubwo no mu rwego rwo gutanga umusanzu mu guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego rw’Isi, mu buryo bujyanye n’icyerekezo cya FIFA.

Ibiro bya FIFA i Rabat, byafunguwe muri Nyakanga 2025, hagamijwe kuzajya byakira inama n’ibiganiro by’amashyirahamwe ya ruhago yo muri Afurika, hagamijwe guteza imbere umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Photos:

[fluentform id="3"]