sangiza abandi

Shizzo na Tessy basezeranye imbere y’Imana (Amafoto)

sangiza abandi

Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo yasezeranye imbere y’Imana n’umunyamakuru Kayitesi Yvonne benshi bakunze kwita Tessy.

Ni mu birori bibereye ijisho byabereye mu Intare Conference Arena, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Gusezerana imbere y’Imana byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba wo Gusaba no Gukwa nawo wabereye muri iyi nyubako.

Ni nyuma y’uko tariki ya 8 Mutarama, Shizzo na Tessy bari basezeranye imbere y’amategeko, ibirori byakurikiraga gufata Irembo rya Tessy, byabaye mu Kwakira 2025.

Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo ababanye na Shizzo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse nabo bahurira mu ruganda rwa muzika.

Urukundo rw’uyu muraperi n’umunyamakuru Tessy rwamenyekanye cyane mu 2024.

Shizzo ni umuraperi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Waki Waki’ yahuriyemo n’abarimo Ish Kevin. 

Tessy we yamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru ku Isango Star, kuri ubu akora ikiganiro gitambuka kuri Shene ya Youtube kitwa ‘This and That’.

Photos:

[fluentform id="3"]