sangiza abandi

Singida ikojeje isoni Rayon Sports imbere y’abafana

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Singida Black Star yo mu gihugu cya Tanzania igitego 1-0, mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ndetse ubwitabire bw’abafana bwari ku rwego rwo hejuru.

Rayon Sports yari igizwe n’abakinnyi barimo Pavelh Ndzila, Serumogo Ali, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Ndayishimiye Richard, Habimana Yves, Ndikumana Asman, Adama Bagayogo, Niyonzima Olivier Seif, Rushema Chris, Tambwe Gloire na Nshimimana Fabrice.

Umusifuzi Thembikosi Njabulo niwe watangije umukino, gusa mu minota mike ya mbere amakipe yombi atangira gukora amakosa byagaragazaga guhangana gukomeye ku mpande zombi.

Bidatinze ku munota wa 23 ‘ w’umukino ikipe ya Singida Black yahise ifungura amazamu, ku gitego cyiza cyane cyatsinzwe na Marouf Tchakei, agitsindishije umutwe.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, Rayon Sports yahise isubira inyuma mu buryo bw’imikinire, ndetse na Coup-Francs ebyiri yabonye zirimo iyatewe na Ndikumana Asman n’iyatewe na Ndayishimiye Richard, ntiyabashije kuzibyaza igitego.

Igice cya mbere cyongewe iminota itatu cyarangiye Singida Black Star ikibitseho igitego 1-0 bwa Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino.

Igice cya kabiri cyaje gutangirana n’impinduka ku mpande zombi, aho ku ruhande rwa Rayon Sports, Adama Bagayogo yasimbuye na Aziz Bassane naho ku ruhande rwa Singida BS, Idriss Diomande asimbura Emmanuel Keyekeh.

Bitewe n’uburyo amakipe yombi yakomezaga guhatana harimo Singida yari ikeneye gusigasira ibyo yagezeho na Rayon Sports yarimo ishaka igitego, abakinnyi batangiye gukora amakosa ndetse baherewe amakarita y’umuhondo.

Muri aba bakinnyi harimo Clement Kibabage, wahawe iyi karita kubera gutinda kurengura umupira, Clatous Chama wayihawe akuruye Nshimimana Fabrice mu kibuga hagati, Khalid Aucho wahawe ikarita y’umuhondo kubera gusunika Aziz Bassane na Rutahizamu Horso Muaku Malanga wayihawe kubera gutinda kuva mu kibuga.

Rayon Sports yongeye gusimbuza Habimana Yves asimburwa na Tony Kitoga, Ndayishimiye Richard asimbura Mohamed Chelly, Ishimwe Fiston asimbura Tambwe Gloire, ni mu gihe ku ruhande rwa Singida yasimbuje Elvis Rupia hajyamo Clatous Chama,

Igice cya kabiri cy’umukino cyongewe iminota 5′ y’inyongera, gusa muri iyi minota, rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yagize ikibazo cy’imvune, biba ngombwa ko imbangukiragutabara iza mu kibuga gutanga ubufasha, nyuma yaho umukino wakinwe iminota ibiri, urangira Singinda igumanye igitego kimwe naho Rayon Sports itahira aho.

Umukino wo kwishyura uzabera i Dar es Salaam ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izakomeza hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi na Al Akhdar yo muri Libya.

Photos:

[fluentform id="3"]