Mu gihe habura iminsi ibiri yonyine u Rwanda rukandika amateka yo kuba igihugu cya mbere muri Afurika, cyakiriye imikino ya gicuti ya FIFA Series, kuri ubu imyiteguro iragana ku musozo.
Kuri uyu wa Kabiri, UMUNOTA.com, wasuye Stade ya Kigali Pelé Stadium mu rwego rwo kureba aho imyiteguro yo kwakira iyi mikino igeze.
Ubwo twageraga kuri Kigali Pelé Stadium, twasanze ikipe y’Igihugu ya Aruba irimo gukora imyitozo yo kunanura imitsi, nyuma y’urugendo rwo mu kirere rutayoroheye aho yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026.
Imyiteguro yo kwakira FIFA Series kuri Stade ya Kigali Pelé Stadium igeze ku musozo
Muri iyi Stade hamaze gushyirwamo ibirango byerekana ko izakira iyi mikino, ndetse harimo screen zinyuraho ubutumwa bwamamaza ibitari bimenyerewe muri iyi Stade.
Si ibyo gusa kuko harimo tapi nshyashya iruhande rw’ikibuga ndetse hashyizwemo amazamu mashya, ibi byiyongeraho ko mu bice byose by’iyi Stade hasizwe amarangi mashya.
Mu gihe imyiteguro igeze kure amakipe yose azitabira iri rushanwa yamaze kugera i Kigali , uretse Tanzania iza kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Uko gahunda iteye ku makipe ari mu itsinda B azakinira kuri Kigali Pele Stadium
Ku wa Kane, Saa 13h30 ikipe y’Igihugu ya Aruba izacakirana n’Ibirwa bya Macau, ni mu gihe Saa 16h30Tanzania izakina na Liechtenstein.
AMAFOTO ya Kigali Pele Stadium mu isura nshya yitegura kwakira FIFA Series









Amashusho ya Kigali Pele Stadium igiye kwakira imikino ya FIFA Series





