Taliki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngari, Gikongoro, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu.
Kuri iyi tariki kandi Abafaransa bakomeje gufasha Guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda ari nako bakomeza guhungisha bene wabo.
Ibikorwa byo kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa byarakomeje, imfubyi 94 zakomokaga mu miryango y’abasirikari ba Habyarimana babaga mu kigo cy’imfubyi “Sainte-Agathe” cyari icya Agata Kanziga, umugore wa Habyarimana bajyanwe i Paris. Bari baherekejwe n’abantu 34 umwirondoro wabo ntiwigeze utangazwa.
Tariki ya 10 Mata 1994, Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga Jenoside yakiriwe na ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z’Ubufaransa zigomba gutabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo, ni ukuvuga kurwana ku ruhande rwabo mu ntambara barwanaga na FPR.
Icyo gihe Abafaransa ntibigeze basaba guhagarika ubwicanyi, ibi bikaba kwari ugushyigikira ko ubwicanyi bukomeza.
Abasenyeri gatorika banditse ko babajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10 Mata 1994 ryashyizweho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y’abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa ‘Osservatore Romano’, rivuga ko abasenyeri gatorika b’u Rwanda “babajwe n’urupfu rwa Habyarimana hamwe n’umubare wabishwe nyuma”.
Muri iryo tangazo Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Icyo gihe bashimye cyane ingabo za Habyarimana “ngo zabungabungaga umutekano mu gihugu”.
Abasenyeri ntibigeze bagira icyo bavuga ku ruhare rw’ingabo z’igihugu mu bikorwa by’ubwicanyi. Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, bayisezeranya kuyishyigikira, basaba n’Abanyarwanda kuyishyigikira , bakitabira ibyo babasaba byose.
Inyandiko y’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ikomeza iti “Ibi byerekana ko abasenyeri gatorika bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage.”
Interahamwe z’i Murambi yayoborwaga na Gatete Jean-Baptiste zateye Abatutsi b’i Rwinkeke, i Karambi, Segiteri Murundi, Umurenge wa Kayonza, zirabica bose
Rwinkeke i Karambi mu Murenge wa Murundi hari kiliziya gatolika, Abatutsi bahahungiye ari benshi mu matariki ya 8 – 9/04/1994. Kuwa 10/04/1994 abicanyi bo muri aka gace bafatanije n’Interahamwe zaturutse i Murambi kwa Gatete Jean-Baptiste bica Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by’imisarani byari byaracukuwe hafi ya Kiliziya.
Abaicanyi bari ku isonga ni Gahirwa Appolinaire wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko ubu akaba yarafunguwe na Gakwandi utarigeze aboneka kugeza ubu ngo ashyikirizwe ubutabera.
Ubwicanyi bwarakomeje mu tundi duce tw’u Rwanda Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya Rusumo.
Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu). Hagati ya tariki ya 10 na11 Mata, abarenga 1000 biciwe muri kiliziya ya Zaza (Kibungo).
Tariki ya 10, habaye ubwicanyi bukomeye kuri Paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati ya 3,500 na 3,700.
Abatutsi benshi barishwe muri Rushashi, muri Kigali Ngari
Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi bari i Rushashi biciwe kuri Paruwasi gatolika ya Rwankuba , hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi hahoze SuPerefegitura Rushashi ndetse n’Urukiko, i Shyombwe, ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).
Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no ku biro by’iyo Komini.
Hari kandi izaberaga ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe Karera François, ku biro bya SuPerefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.
Twakwibutsa ko Perefe Karera Francois yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda aho yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.
Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko bishwe urw’agashinyaguro
Ku wa 10 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe urw’agashinyaguro.
Mu bari ku isonga mu bakoze ubu bwicanyi harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani,-Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w’amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.
Inama zakoreshwaga n’abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na SuPerefe Biniga. Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.
Abatutsi biciwe muri Ngororero, Komini Satinsyi batwikishwa lisansi.
Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata, 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n’ibiro bya SuPerefegitura Ngororero ya Perefegitura Gisenyi; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n’abatwikiwe muri ayo mazu y’ubutegetsi hakoreshejwe lisansi mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhashakira ubuhungiro.
Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya SuPerefegitura ya Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi. Abenshi mu Batutsi bishwe ku wa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukiraho abahaguye.
Amazina ya bamwe mu bantu biciwe ku rwibutso hari: Rwangarinda Berchmas wari umwarimu ndetse n’umuryango we, umucuruzi Bizimungu Martin, umuryango wa Rukara n’abandi muri bamwe bahahungiraga nyuma bagasubira mu ngo zabo.
Mu cyari ibiro bya SuPerefegitura ya Ngororero, hakusanyirijwe hanicirwa Abatutsi nyuma y ‘inama zabereye ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinsyi.
Abasirikari bo mu kigo cya Gako barimburiye Abatutsi ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, mu Bugesera
Muri 1994 ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa Abatutsi bari batuye mu bice bya Bugesera birimo; Rebero, Mayange, Kibenga, n’abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo ndetse n’abandi bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n’Abatutsi baho bakaba babasha kwirwanaho.
Ku wa 08 Mata 1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi benshi maze bishyira hamwe nyuma haje igitero gikomeye ariko cyasanze Abatutsi bari ku i Rebero bihagazeho barwanya icyo gitero gisubira inyuma.
Kuwa 10 Mata 1994 nibwo ku i Rebero haje abasilikare bari bavuye mu kigo cya gisirikare i Gako kirasa Abatutsi bari ku musozi wa Rebero. Harokotse bake cyane kuko abasirikare bararasaga maze Interahamwe zikaza inyuma zitema utarashiramo umwuka.
Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga, Kigali.
Kuwa 08 Mata 1994 ubwo Jenoside yari yakajije umurego nibwo Abatutsi benshi ba Gahanga bahungiye muri kiliziya ya Gahanga. Iyi kilizia yahungiyemo Abatutsi benshi bavuye impande zitandukanye mu nkengero za Gahanga.
Muri iyi kiliziya hinjiyemo abantu bavanze harimo Abahutu ndetse n’Abatutsi kuko mbere hari bamwe mu Bahutu batari bazi neza abicwa abo aribo. Bigeze kuwa 09 Mata 1994 nibwo abayobozi ndetse n’Interahamwe batangiye kuvuga ngo Abahutu musohoke.
Ubwo uwabaga ari Umuhutu wese icyo gihe yarasohotse, ubwo hazaga umugabo w’Umuhutu agafata umugore we cyangwa umwana we waba yahungiye muri Kiliziya.
Uwabaga ari Umututsi wese ntiyemererwaga gusohoka. Byageze ku wa 10 Mata1994 Abahutu bose bari bahungiye muri Kiliziya bari bamaze kuvamo hasigayemo Abatutsi gusa. Uwo munsi tariki ya 10 Mata nibwo batangiye kwica Abatutsi ariko Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho bigeze aho Interahamwe ziravuga ziti turagiye rwose muraducitse ntabwo tuzagaruka.
Uwitwa konseye Buregeya niwe wasabye ko haza abasirikare ngo bice Abatutsi bakoresheje imbunda. Nyuma kuri uwo munsi kuwa 1 Mata 1994 haje abasilikare barasa muri kiliziya Abatutsi benshi barahagwa, nyuma haza Interahamwe zikajya zireba abagihumeka zikabatemagura.
Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya hafi ya bose bahasize ubuzima nuwabashije kuhava yari yarakomeretse cyane.
Ubu aho iyo kilizia yahoze hubatswe urwibutso rwa Jenoside aho hashyinguyeimibiri isaga 7000.





